Autriche: Agace kari karahawe izina risobanura igitutsi nyandagazi ryahinduwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 Ugushyingo 2020 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Muri Autriche hari agace kari karabaye ikimenyabose atari ukubera ubwiza bwako cyangwa se ibindi nyaburanga, ahubwo kubera izina ryako, rikoreshwa nk’igitutsi nyandagazi.

Ako gace kitwaga “Fucking”, abantu bari barakagize iciro ry’imigani, ku buryo bakageragamo uwo ariwe wese akava mu modoka akifotoreza ku cyapa cyako nk’urwibutso.

Abatuye muri ako gace bahisemo gufata umwanzuro wo kugaha izina rishya, bakita “Fugging” risimbura “Fucking”. Iri zina rishya rizatangira gukoreshwa tariki ya 1 Mutarama 2021 nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Tarsdorf kabarizwamo Fucking mu Burengerazuba bw’Umurwa Mukuru w’iki gihugu, Vienne.

Fucking yahinduriwe izina yitwa Fugging

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .