00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Australia: Yatawe muri yombi ku isabukuru ye y’imyaka ijana nkuko yari yarabyifuje

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 22 August 2022 saa 10:35
Yasuwe :

Umukecuru wo mu mujyi wa Victoria muri Australia, yatunguwe na Polisi ubwo yizihizaga imyaka ijana amaze avutse, iza kumuta muri yombi nkuko yari yarabyifuje.

7sur7 yatangaje ko uwo mukecuru mu buzima bwe atigeze afungwa na rimwe, ari nabyo byatumye mu ikayi yandikamo ibyifuzo, agaragaza ko ashaka kuzatabwa muri yombi rimwe.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Jean Bicketon yizihizaga imyaka 100 avutse, yatunguwe n’abapolisi batatu mu rugo abanamo n’abandi bantu bakuze.

Baje mu modoka zisakuza nk’izigiye gufata umunyabyaha ukomeye, binjira iwe bamubwira ko atawe muri yombi banamwambika amapingu.

Nyuma abapolisi bavuze ko babikoze nko kumutungura ku isabukuru ye nkuko yari yarabyifuje.

Mu butumwa Polisi yanditse kuri Facebook yagize iti “Dukunda gushyira mu bikorwa ibyifuzo byo muri buriya buryo.”

Jean Bicketon yavuze ko yishimiye gutabwa muri yombi ku isabukuru ye kuko ari kimwe mu byo yahoze yifuza.

Jean Bicketon yishimiye gutabwa muri yombi ku munsi we w'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .