Australia: Uruganda rw’inzoga rwahinduwe urw’imiti yica udukoko ku ntoki kubera Coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Gicurasi 2020 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Muri iki gihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, inganda zo muri Australia, zenga inzoga zo mu bwoko bwa ‘Liqueurs’ zahinduye umuvuno zitangira gukora imiti iterwa ikica udukoko twanduza ndetse na alcohol yica udukoko ku ntoki [hand sanitizer].

Uhagarariye uruganda Underground Spirits Canberra witwa Colombine Courouble, yagize ati “Ubusanzwe dukora inzoga za Gin na Vodka i Canberra, ariko mu byumweru bitandatu bishize ubwo Coronavirus yadukaga, twatangiye gukora imiti yica udukoko twanduza ku ntoki”.

Yakomeje avuga ko icy’ingenzi mu bigize umuti wica udukoko ku ntoki ari alcohol kandi bayifite nyinshi cyangwa bashobora gukora nyinshi.

Uruganda Underground Spirits Canberra rukora amoko atandatu ya gin na vodka. Uwarushinze, Toby Angstmann, ni umuganga akaba n’inzobere mu buvuzi bw’indwara z’ababyeyi, avuga ko bafashe iki cyemezo nyuma yo kubona uburyo imiti yica udukoko ikenewe cyane mu kurwanya Coronavirus.

Byanatewe kandi n’uko ubucuruzi bw’inzoga bakora bwasubiye hasi cyane. Courouble ati “Inyungu mu bucuruzi bw’inzoga ituruka mu tubari kandi turafunze”.

Guhera mu mpera za Werurwe, nibwo uru ruganda rwaretse gukora inzoga rutangira gukora imiti yica udukoko abantu bakaraba ku ntoki. Mu cyumweru kimwe rukora nibura litiro 5000 by’iyi miti n’indi yo gutera ahantu.

Imyinshi muri iyi miti yohererezwa abari ku ruhembe rwo kurwanya Coronavirus n’ibigo bya leta. Uru ruganda ariko runagurisha ibi bikoresho by’isuku mu buryo bw’ikoranabuhanga hamwe n’inzoga z’imivinyu rukora.

Ibi ngo birabafasha kuko abantu bagura imiti yica udukoko ku ntoki banayigurana n’inzoga. Iyi mikorere mishya ariko ngo ntizahoraho kuko bazongera gukora inzoga mu gihe utubari n’ahandi bazikenera bazaba bafunguye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .