Australia: Inzoga zabuze abaguzi zihindurwamo ingufu z’amashanyarazi zisubira

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Kanama 2020 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Kubera gahunda ya Guma mu rugo yatewe n’icyorezo cya Coronavirus, utubari twinshi n’inganda zenga inzoga muri Australia, byafunze imiryango bituma hari inzoga zihera mu bubiko.

Ako kujya kuzimena, hizwe ubundi buryo bwo kuzibyaza umusaruro aho zahinduwemo ingufu zisubira zifasha uruganda rutunganya amazi gukora.

Izo nzoga kuri ubu ziri gukoreshwa zitanga umuriro w’amashanyarazi mu ruganda Glenelg Wastewater Treatment Plant ruherereye mu burengerazuba bw’umujyi wa Adelaide.

Izo nzoga zivangwa n’ibindi binyabutabire n’imyanda bigakora biogaz, nyuma ikaza gutanga ingufu z’amashanyarazi zifasha uruganda rwose gukora.

Uko gukoresha inzoga mu gushakira urwo ruganda ingufu, byatumye kuri ubu rubona nibura megawatt 654 mu kwezi kumwe.

Umuyobozi muri urwo ruganda, Lisa Hannant, yagize ati “Nyuma yo kongera litilo z’inzoga zarangije igihe zigera ku 150 000, byatumye tubona metero kibe za biogaz zingana na 355 200 muri Gicurasi, muri Kamena ziba metero kibe 320 000 bifite ubushobozi wo gucanira inzu 1200.”

Amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yashyize mu gihombo inganda nyinshi zikora inzoga muri Australia. Nko muri Gicurasi, uruganda rwa Lion Beer rwatangaje ko rugiye kumena litilo miliyoni 4.5 z’inzoga zarengeje igihe.

Inganda nyinshi zenga inzoga muri Australia ziri mu bihombo nyuma y'amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .