00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arabie Saoudite: Yakatiwe gufungwa imyaka 34 kubera gukoresha Twitter

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 August 2022 saa 06:20
Yasuwe :

Urukiko rwo muri Arabie Saoudite rwakatiye Salma al-Shehab gufungwa imyaka 34 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kugira konti ku rubuga rwa Twitter ndetse no kuyikoresha ashyigikira ibitekerezo by’abatavuga rumwe n’ubuyobozi bw’iki gihugu.

Amakuru dukesha The Guardian avuga ko uyu mugore w’abana babiri ku ikubitiro yari yakatiwe gufungwa imyaka itatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha internet mu kwangisha abaturage igihugu no gushyigikira imigambi igamije guhungabanya umutekano.

Nyuma ubushinjacyaha bwaje kujuririra iki gihana ndetse kuwa Mbere tariki 15 Kanama 2022, uyu mugore ahabwa igifungo cy’imyaka 34.

Uyu mugore yazize kuba yaragiye akanda ‘like’ na ‘retweet’ ku butumwa bw’abantu bivugwa ko batavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Arabie Saoudite.

Salma al-Shehab yari asanzwe ari umunyeshuri muri Leeds University mu Bwongereza, yari yagiye muri Arabie Saoudite mu biruhuko cyane ko ari nacyo gihugu akomokamo. Mu 2021 nibwo yatawe muri yombi.

Salma al-Shehab yakunze kumvikana anenga amwe mu mategeko yo muri iki gihugu akandamiza abagore ndetse akagaragaza ko hari abantu Arabie Saoudite ifunze barengana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .