Anna Jarvis, umugore wicujije impamvu yatangije umunsi w’ababyeyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gicurasi 2020 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Buri cyumweru cya kabiri cya Gicurasi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi hizihizwa umunsi wahariwe umubyeyi, washyiriweho kumushimira no kumuha agaciro afite mu muryango.

Ni umunsi watangijwe na Anna Jarvis mu rwego rwo guha icyubahiro umubyeyi we witabye Imana mu 1905. Ibi yabikoraga buri mwaka. Kuva icyo gihe, uwo munsi watangiye kuba ikimenyabose ndetse ukitabirwa n’abantu benshi.

Mu 1914, ni bwo uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Woodrow Wilson, yemeje icyumweru cya kabiri cya Gicurasi nk’umunsi wo kwizihizaho “Mother’s Day”, anawemeza nk’uw’ikiruhuko.

Umubyeyi wa Jarvis yabayeho mu buzima bwe ashishikariza ababyeyi kwita ku bana babo, ndetse yashakaga ko imirimo y’ababyeyi ihabwa agaciro.

Yajyaga avuga ati “Ndizera, nkanasenga kugira ngo umuntu rimwe na rimwe hazabeho umunsi wo kwibuka serivisi zitagereranywa ababyeyi batanga mu buzima bwa buri munsi.’’

Yavuze ko abana be icyenda barimo batanu baguye mu Ntambara yo muri Amerika mu (1861-1865) bazize icyorezo.

Ubwo yitabaga Imana mu 1905, nibwo Anna [umukobwa we] yahisemo gushyira mu bikorwa inzozi z’umubyeyi we.

Nyuma y’imyaka ibiri umubyeyi wa Jarvis yitabye Imana, ku wa 12 Gicurasi 1907 Anna Jarvis yahaye indabo ababyeyi bari baje kwizihiriza uyu munsi muri Kiliziya ya St. Andrew iherereye i Grafton mu Burengerazuba bwa Virginia. Indabo zera zakoreshejwe icyo gihe zahise zitangira gukoreshwa muri uyu muhango.

Anna Jarvis ntiyishimiye uko uyu munsi wizihizwa n’uko winjijwemo ubucuruzi kugeza ubwo yatangiye ubukangurambaga bugamije kuwusesa.

Mu 1920, Anna Jarvis yamaze igihe kirekire arwanya igitekerezo cy’abashaka guhindura inyito yawo. Akenshi usanga mu birori byo kuwizihiza, hari abawukoresha nk’iturufu yo gukurura abakiriya bafata amafunguro bakawuyitirira, ugasanga kuri uwo munsi bateguye ayitwa “Mother’s Day Salad”. Nyuma y’imyaka itanu yaje gufatirwa i Philadelphia yigaragambya yamagana iki cyemezo.

Yijujutiye ko intego nyamukuru yawo yatangiye kononwa hagamijwe gushaka indonke inyuze mu bucuruzi kandi warashyiriweho guha icyubahiro abagore.

Muri icyo gihe yanditse ibaruwa ivuga ko gufata umunsi mukuru w’ababyeyi ukabangamira abantu, ukawugira uhenze cyane nka Noheli bidashimishije.

Muri iyo baruwa, Anna Jarvis, yavuze ko niba Abanyamerika badafite ubushake bwo kurinda uyu munsi mukuru w’ababyeyi ukava mu minsi itwara amafaranga menshi afite uburyo azakoresha mu guhagarika uyu munsi mukuru ntuzongere kubaho.

[Mother’s Day] Umunsi w’ababyeyi b’abagore ni umunsi wizihizwa mu rwego rwo guha icyubahiro buri mugore wabyariye umuryango, wizihizwa ku minsi itandukanye mu bice byo hirya no hino ku Isi ariko cyane cyane muri Werurwe na Gicurasi. Wuzuzanya n’indi irimo uwo kwizihiza ababyeyi b’abagabo [Father’s Day], uwahariwe kwishimira abavandimwe [Siblings Day], n’uwiswe ‘Grandparents Day’ wizihizwaho abibarutse ababyeyi b’umuntu.

Igihe n’uburyo bwo kwizihiza umunsi w’ababyeyi bigiye bitandukanye bitewe n’uturere. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kwizihiza umunsi w’Ababyeyi bikorwa buri cyumweru cya kabiri cya Gicurasi, mu Bufaransa wizihizwa ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi, mu Bwongereza “Mother’s day” yizihizwa ku cyumweru cya gatandatu cy’igisibo cya Pasika.

Anna Jarvis watangije umunsi w'ababyeyi yamaze igihe kirekire arwanya igitekerezo cy’abashaka guhindura inyito y'uyu munsi no gushaka kuwubyaza umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .