Iki gitabo Mary Cooper yakibonye ubwo yari arimo gukora amasuku mu rugo rwe. Yabonye igitabo gishaje akigirira amatsiko, dore ko cyavugaga ku bijyanye no kubakira abana ibikinisho.
Ni gitabo cyitwa “Home-Made Toys for Girls and Boys” cyanditswe na A. Neely Hall mu 1911. Ubwo Mary yabumburaga iki gitabo, yahise abonamo inyandiko nto igaragaza ko cyatiwe na sekuru muri Werurwe mu 1926.
Mary Cooper w’imyaka 81, yatangarije CNN ko iki gitabo sekuru witwaga Charles Tilton yagitiye mu isomero ryitwa Ocean County Library riherereye mu mujyi wa New Jersey.
Yakomeje avuga ko sekuru yatiye iki gitabo agira ngo yubakire abana be ibikinisho, ndetse ko nawe yakundaga ibijyanye no kubaka kuko yari asanzwe akora amato ndetse ari n’umubaji.
Nyuma yo kubikora, Cooper yiyemeje guhita agitirurira isomero nubwo cyari kimaze imyaka 99 yose, bishoboka ko cyari cyaranibagiranye.
Icyakoze Cooper yari afite impungenge z’uko ashobora gucibwa amande y’igiciro kiri hejuru bitewe n’uko igi gitabo cyatinze gutirurwa. Gusa ntabwo yigeze acibwa amande nk’uko yabitekerezaga, ahubwo abakora muri iri somero batunguwe ndetse banishimira kubona igitabo kimaze imyaka isatira 100, gitiruwe nk’uko Sherri Taliercio, umukozi w’iri somero yabitangaje.
Ati “Biratangaje kubona nyuma y’imyaka hafi 100 iki gitabo gitiruwe. Nyuma y’iyi myaka yose cyagarutse iwabo”.
Mary Cooper watunguye benshi atirura iki gitabo, yavuze ko byibuze abantu 10 bagitangariye banifuza kugikoraho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!