00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yatangiye gushaka umupilote wayo wabuze mu Ntambara ya Kabiri y’Isi

Yanditswe na Clairia Mutoni
Kuya 21 May 2024 saa 06:44
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibinyujije mu bashakashatsi b’Abongereza yatangiye ibikorwa byo gushakisha umupilote wayo waburiwe irengero mu Ntambara ya kabiri y’Isi nyuma yo kugwa kw’indege yari arimo.

Iyi ndege yaguye mu 1944 mu mashyamba yo mu Bwongereza aherereye mu gace ka East Anglia. Kugeza uyu munsi uyu mupilote wari utwaye indege yo mu bwoko bwa B-17 ntiyigeze aboneka, ari nayo mpamvu Amerika yatangiye gushaka ibisigazwa bye.

Aba bashakashatsi bari gushakira aho bakeka ko iyi ndege yaba yaraburiye irengero. Ni akazi kahawe abacukumbuzi ba Cotswold n’ikigo gishinzwe ibaruramari cya POW/MIA.

Abahanga bo bavuga ko kugera ku ntego z’ubu bushakashatsi nyuma y’imyaka 80 bitazoroha kuko iyi ndege yaguye mu mazi, igera ku butaka bwo ku ndiba ndetse bumeraho ibiti kandi ubutaka bwose bugomba gucukuwa kugira ngo habashe kuboneka imibare ndangandege ndetse n’imibiri y’abantu.

Amerika yatangiye gushaka umupilote wayo wabuze mu Ntambara ya Kabiri y’Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .