Captain Ilcehin Pehlivan w’imyaka 59 yataye ubwenge ubwo indege yari iri mu kirere ayitwaye, umwungiriza we wari hafi ahita amugoboka akomeza gutwara.
Ubuyobozi bwa Turkish Airlines bwatangaje ko Pehlivan yahawe ubutabazi bw’ibanze ariko biranga, biba ngombwa ko indege igwa ku kibuga cy’indege cyari hafi. Kubw’amahirwe make, Pehlivan yapfuye indege itaragwa hasi.
Uyu mupilote yapfuye indege ikiri ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igwa mu mujyi wa New York kugira ngo hategurwe uko abagenzi bafashwa kongera gufata urugendo.
Pehlivan yari amaze imyaka 17 muri Turkish Airlines kuko yatangiye kuyikorera mu 2007. Muri Werurwe uyu mwaka nibwo yaherukaga gukorerwa isuzuma ry’ubuzima, basanga nta kibazo afite.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!