Amerika: Inyoni y’imyaka 70 yaturaze igi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 6 Werurwe 2021 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe kwita ku nyamaswa zo mu gasozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USFWS), cyatangaje inkuru idasanzwe mu matwi ya benshi, aho cyavuze ko inyoni yaturaze igi ku myaka 70.

Iyo nyoni yo mu bwoko bwa albatros yitwa Wisdom, ngo yaturaze iryo gi ku wa 1 Gashyantare ariko ayo makuru ntiyahita atangazwa. Ni ibintu byatunguranye cyane kuko ubusanzwe izo zibaho imyaka iri hagati ya 12 na 40, ariko yo ngo yavutse mu 1956.

Udushya twa Wisdom kandi turimo no kuba yaragiye ibana n’ingabo zitandukanye kuko nk’iyayimije kugira ngo iryo gi riboneke zahuye mu 2012. Amakuru icyo kigo gishinzwe kuzitaho gitanga ni uko albatros zisanzwe zibana ari ebyiri ubuzima bwazo bwose, ntizihinduranye.

Icyo kigo kandi cyasobanuye ko inyoni zo muri ubwo bwoko zigira ubufatanye budasanzwe, kuko ingore n’ingabo zifashanya haba kurarira igi cyangwa kugaburira icyana kikiri gito.

Bivugwa ko mu myaka 70 imaze, Wisdom ishobora kuba yararuye ibyana biri hagati ya 30 na 36 kuko zitera igi rimwe kandi ntibibeho buri mwaka.

N'iyo nyoni ifite imyaka myinshi mu za Albatros / Ifoto: BBC
Albatros zifatanya inshingano zo kurarira no kugaburira icyana cyavutse / Ifoto: BBC
Wisdom yabonye icyana ku myaka 70 / Ifoto: BBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .