00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika, igihugu kitari mu ntambara gifite umubare w’imbunda uruta uw’abaturage

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 28 Ugushyingo 2021 saa 07:04
Yasuwe :

Umuco wo kwemerera abaturage gutunga imbunda ugenda ukura mu bice bitandukanye by’isi ku buryo nko muri Leta Zunze Ubumwe uganje dore ko imbunda z’abaturage zimaze kurenga umubare w’abenegihugu kuko nibura ubu abagera ku 100 baba babarirwa imbunda 120.

CNN ivuga ko kuba Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryemerera abaturage b’icyo gihugu gutunga intwaro, ari nabyo biri mu bitiza umurindi ubwiyongere bwazo muri rubanda.

Icyo gihugu kandi gikomeje kugaragaramo ibikorwa by’ihohotera rikoreshwa intwaro aho bamwe bahaburira ubuzima. Ubu Amerika iri imbere mu bihugu abaturage bicwa n’imbunda kandi nta ntambara ihari.

Kugeza none Ibirwa bya Falkland, amatware y’u Bwongereza aherereye mu mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Inyanja ya Atlantique, ni ho ha kabiri habarurwa impuzandengo y’abaturage benshi batunze imbunda kuko nibura mu baturage 100, abagera kuri 62 baba bazitunze mu gihe Yemen imaze imyaka irindwi mu makimbirane ari yo iza ku mwanya wa gatatu aho mu baturage 100 haba habarurwamo imbunda 53.

Nubwo hari ikibazo cyo kumenya umubare nyakuri w’imbunda zitunzwe n’abaturage ku isi bitewe n’uko hari n’izigurishwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni bo bashyirwa ku isonga. Mu mbunda miliyoni 857 zitunzwe n’abasivili ku Isi, izigera kuri miliyoni 393 ziri mu biganza by’abaturage bo muri Amerika, impuzandengo ingana na 46% by’iziri mu basivili mu isi yose muri rusange.

Uyu mubare w’imbunda abanyamerika batunze urenze kure uw’abatuye icyo gihugu dore ko kibarirwa abasaga miliyoni 320.

Ubushakashatsi bwo mu Ukwakira umwaka ushize bwakozwe na Gallup, bwerekanye ko nibura ingo zingana na 44% muri Amerika ziba zirimo imbunda kandi nibura kimwe cya gatatu muri izo ngo abazigize buri umwe akaba afite imbunda ye ku giti cye.

Ikigo cya Amerika gishinzwe Iperereza, FBI gitangaza ko uyu mwaka muri Werurwe hakozwe igenzurwa ku mbunda zigera kuri miliyoni 4.7 maze izigera kuri miliyoni ebyiri muri zo bagasanga ni inshya zaguzwe, ibintu bikomeje gutera inkeke kuko birangira itunga ry’intwaro mu baturage rituma benshi bahasiga ubuzima .

Mu 2019 muri Amerika abantu bane mu bihumbi 100 bapfaga bazize urugomo rw’imbunda, iyi mibare ikaba ikubye inshuro 18 iyo mu bindi bihugu biteye imbere.

Nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite 4% by’abaturage batuye isi, 44% by’abapfira mu bikorwa by’urugomo rwitwaje imbunda mu isi yose ni Abanyamerika nk’uko imibare yo mu 2019 ibyerekana.

Abasesenguzi bavuga ko byaba byiza hashyizweho itegeko rikumira itungwa n’ikoresgwa ry’imbunda mu baturage mu buryo busesuye kugira ngo impfu zikomoka ku ihohoterwa ryifashisha imbunda, ribashe kugabanuka.

Amaduka y'intwaro muri Amerika aba azigurisha busuka buri munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .