00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amaze kuryamana n’abagore 200: Ubuzima butangaje bw’Umupfubuzi w’i Kigali

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 July 2022 saa 02:04
Yasuwe :

Izina umupfubuzi ni rimwe mu yamaze igihe kitari kirekire cyane mu Kinyarwanda ariko rimaze kwamamara cyane kubera ingingo rishingiyeho yo ‘gutera akabariro’.

Iyo winjiye mu kibonezamvugo, usanga iri jambo rituruka ku nshinga ‘gupfuba’ isobanurwa mu ngeri zitandukanye, gusa byose bihuriza ku gisobanuro cy’ikintu cyakozwe ariko ntigitungane cyangwa ntikigende neza uko bikwiye.

Umwenda niba wafuzwe ntiwere uko bikwiye bavuga ko wapfubye, ibitoki iyo babitaze ntibishye neza bavuga ko byapfubye, amafunguro iyo bayatetse ntashye neza bavuga ko yapfubye.

Icyakora kuri iyi ngingo turagaruka ku byishimo biboneka mu mibonano mpuzabitsina aho iyo umugore cyangwa umukobwa yayikoranye n’umugabo cyangwa umusore utamugeza ku byishimo bye uko bikwiriye, bavuga ko ‘yapfubye’.

Abahanga mu by’imibanire bemeza ko ‘gupfuba’ mu mibonano mpuzabitsina ari imwe mu mvano y’umunabi, umwiryane, umushiha n’ibindi bishobora no gusenya urugo cyangwa umubano w’abakundana.

Uzasanga bamwe mu bapfubye mu kwiha amahoro bajya gushaka ababapfubura, ari bo bitwa ‘Abapfubuzi’.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, ntibahuriza ku gihe abapfubuzi batangiye kwitabazwa muri ubu buryo ariko bose bemeza ko bihari kandi bikorwa. Hari n’uwatubwiye ko hari ahantu hamwe mu Mujyi wa Kigali, babarizwaga ubashaka akabasangayo nk’uko n’undi ushaka kugira icyo agura agisanga mu iduka.

Icyakora, uyu munsi aho ikoranabuhanga rigeze hahinduye n’uburyo ubupfubuzi bukorwamo. Birahagije kuba umukeneye ukamuhamagara cyangwa ukajya ku mbuga nkoranyambaga zizwi n’abakenera iyi serivisi.

Mu gushira amatsiko ku cyitwa ‘abapfubuzi’, IGIHE yegereye umwe mu biyemerera ko akora aka kazi, ayihamiriza ko usanga bakenerwa n’abagore biganjemo abo abagabo babo bakuze ku buryo batabasha kubahaza mu buriri.

Hari kandi abapfakazi n’abandi bagore bafite abagabo ariko umubano wo mu buriri utifashe neza kubera ko bagera mu gikorwa ntibabashimire ahabarya. Hari n’abagabo kandi bapfuba, abenshi uzasanga bagiye mu nshoreke gushaka ibyishimo batabona mu ngo zabo. Aha ntitwirengagije n’ababikorera ingeso n’irari ndengakamere bafite.

Aba basore b’abapfubuzi ngo bazwiho ububasha bwo kuba bashimisha cyane abagore mu mibonano mpuzabitsina ku buryo bituma nabo babaha buri kintu cyose bifuje cyangwa bakabegukira burundu.

Uyu musore twise ‘Byiringiro’ atuye mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, yiyemerera ko ari umupfubuzi ndetse bimutunze nk’akandi kazi kose umuntu yakoze kakamwinjiriza agatubutse.

Uyu musore w’ibigango agwije imyaka 36 y’amavuko, ngo ku kwezi abasha kubona nibura ibihumbi 300 Frw ahabwa n’abagore baryamanye. Iyo byagenze neza, aya mafaranga arazamuka akaba yarenga ibihumbi 600 Frw. Ni ibintu amazemo imyaka itanu, aho akundana n’abagore bamuruta yewe banafite abagabo cyangwa se bapfakaye.

Aho akura imbaraga zo gukora ibyo yita ‘akazi’ ke neza ni mu gukora siporo zirimo guterura ibyuma, kwambara neza no guhorana umucyo.

Kwa kundi umuntu yirata ibyo arusha abandi, Byiringiro we avuga ko gukora imibonano mpuzabitsina igihe kirekire kandi neza, ari bimwe mu bituma akundwa n’abagore.

Ati “Bisaba kwiyizera no kugira imyuka [imbaraga] kuko umugore buriya ntiyagukunda utamushimisha mu buriri cyangwa se urangiza vuba. Rwose sinakubeshya hari n’uwo turyamana ukabona ahise ampa nk’ibihumbi 50 Frw kubera uburyo mba namusomaguye ahantu hose.”

Byiringiro avuga ko ibintu byose akenera mu buzima bwe bwa buri munsi ari abagore babimuha, ni nabo bamurihira inzu y’ibihumbi 200 Frw akodesha.

Ati “Ibintu nkenera byose ni bo babimpa n’inzu nkodesha nibo bayinyishyurira. Nonese uragira ngo umugore umushimishije hari icyo wamuburana ko yemera akanayiba umugabo.”

Ngo buri mpera z’icyumweru aba agomba gusohoka afite amafaranga ibihumbi 50 Frw cyangwa 60 Frw abagore batandukanye apfubura baba bamuhaye.

Mu cyumweru Byiringiro ashobora kuryamana n’abagore batatu. Mu kwibaza aho izo ngufu yazikura, yahishuye ko hari ubwo yifashisha imiti yongera imbaraga mu gutera akabariro kugira ngo ashimishe abakiliya be.

Ati “Yego si buri munsi nkoresha imiti nk’iyo ariko iyo nshaka kwemeza nk’umugore nshaka kumuca ku mugabo we cyangwa ngo azajye ampa buri kintu cyose nshaka, nywa Viagra, tangawizi n’ikawa nyinshi kandi mbere yo kuryamana nawe nkabanza nkarya umuneke.”

Nta kazi katagira imbogamizi. Byiringiro avuga ko mu bibazo ahura na byo harimo abagore bamusaba ko baryamana nta gakingirizo ku buryo ari byo bijya bimutera ubwoba ko ashobora kuhandurira indwara zirimo na virusi itera Sida.

Ati “Bibaho hari abambwira ngo turyamane nta gakingirizo nkabyanga ariko iyo mbonye ko bafite agafaranga mbasaba ko tubanza tukajya kwipimisha kugira ngo tubikore.”

Kugeza ubu Byiringiro amaze kuryamana n’abagore barenga 200, nk’uko abyivugira. Avuga ko umugore bahuye ari we umurangira abandi gutyo gutyo. Nibura kugira ngo agire uwo apfubura amwishyura ibihumbi 50 Frw kuzamura.

Uyu musore yemeza ko muri Kigali harimo abapfubuzi benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .