Amaze imyaka 80 atariyogoshesha, umusatsi we ureshya na metero eshanu (Amafoto)

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 Kanama 2020 saa 03:14
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Nguyen Van Chien w’imyaka 92, amaze imyaka igera kuri 80 ataroza umusatsi we, kuwusokoza cyangwa se ngo awukate. Ubu umusatsi we amaranye iyo myaka yose umaze kureshya na metero eshanu.

Uyu mugabo mu myemerere ye harimo ko aramutse akase umusatsi we nawe yahita apfa ako kanya, bityo niyo mpamvu atajya akinisha ikintu cyose cyawangiza. Nta kintu na kimwe arawuhinduraho muri iyo myaka yose, usibye kuwuzinga gusa, habe no gusokoza.

Kuri we ngo ikintu umuntu yavukanye, ntabwo aba agomba kucyangiza mu buryo ubwo aribwo bwose.

Kera ngo umusatsi we wari umukara ndetse unakomeye. Icyo gihe ngo yigeze kuzajya awusokoza kugira ngo worohe ariko ngo imbaraga z’Imana yizera zaje kumubwira ko ari umuntu watoranyijwe ahitamo kureka umusatsi we.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .