00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amaze gutakaza ibihumbi 60 by’amadolari ngo ase na Kim Kardashian

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 01:57
Yasuwe :

Hanbyeol, Umukobwa wo muri Koreya y’Epfo uzwi ku izina rya Cherri Lee, amaze gutakaza ibihumbi 60 by’amadolari (asaga miliyobi 60 Frw) kugira ngo ase n’umunyamideli w’Umunyamerika, Kim Kardashian.

7 sur 7 yatangaje ko uyu mukobwa mu myaka umunani ishize, amaze kubagwa inshuro 15 agamije gusa neza nka Kim Kardashian.

Uyu mukobwa usanzwe ari umwarimu w’Icyongereza muri Koreya, yabagishije ikibuno ngo kimere nk’icya Kim Kardashian wahoze ari umugore wa Kanye West. Yabagishije kandi amabere ye ndetse n’isura.

Cherri Lee yavuze ko aticuza kuba amaze gutakaza amafaranga menshi ngo ase na Kim Kardashian ahubwo ngo icyo yicuza ni uko atabashije kubikora hakiri kare.

Cherri Lee yabagishije isura, ikibuno kugira ngo ase na Kardashian
Cherri Lee amaze gukoresha asaga miliyoni 60 Frw ngo ase na Kardashian
Kardashian niwe wabaye icyitegererezo cya Cherri Lee kugeza ubwo yifuje gusa na we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .