Aba bashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaragaje ko hari utunyangingo two mu gahu k’ijisho kabonerana, dushobora gukomeza gukora no kubona urumuri kandi hagati yatwo tukabasha gukomeza guhanahana amakuru na nyuma y’amasaha atanu umuntu yamaze gupfa.
Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Nature, bwatumye hongera kwibazwa cyane niba bidashoboka ko umuntu wapfuye yafashwa kugarurwa mu buzima dore ko banabonye ko utunyangingo tw’ubwonko n’utw’uruti rw’umugongo bishoboka ko na two twakongera gukora nk’uko byagaragaye ku maso.
Dr. Fatima Abbas wo mu Ivuriro ry’amaso rya Moran muri Kaminuza ya Utah, akaba n’uwayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko babashije gukangura utunyangingo tw’ijisho dutuma umuntu abasha kureba neza no gutandukanya amabara.
Ati “Mu masaha atanu, nyuma y’urupfu rw’abemeye gutanga ingingo, utunyangingo tw’amaso yabo twabashije kugaragaza ko tubona urumuri rukeye, amabara y’amatara ndetse n’ibishashi by’urumuri.”
Mu 2019, muri Kaminuza ya Yale babashije kugarura mu buzima ubwonko bw’ingurube 32 zari zimaze amasaha ane zishwe ziciwe imitwe, bongera no gutuma habaho gutembera kw’amaraso hifashishijwe uruvangitirane rw’binyabutabire.
Dr. Frans Vinberg, umufasha w’abarimu muri Kaminuza ya Utah, mu ishami ry’ubumenyi ku bijyanye no kureba yagize ati “Twabashije gutuma utunyangingo duhanahana amakuru nk’uko tubigenza mu jisho ry’umuntu muzima, byari byaragiye bigeragezwa mu buryo butandukanye ariko ntabwo byari byarabashije kugera ku rwego twagezeho.”
Ikindi cyishimiwe muri ubu bushakashatsi, ni uko bushobora kujya bufasha cyane mu buvuzi bw’amaso cyane cyane ku bantu batakaje ubushobozi bwo kureba ndetse bikazanafasha mu kongera umubare w’abemera gutanga ingingo zabo kuko byagaragaye ko ari ibintu bitanga umusaruro bikanagirira akamaro abandi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!