00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amaso azasimbura intoki, Siri nshya na Genmoji izagufasha kwikorera ’emojis’ zihariye: iPhone 16 izanye udushya

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 8 August 2024 saa 03:47
Yasuwe :

Nk’uko bimaze kumenyerwa Sosiyete ya Apple, isohora telefoni nshya buri mwaka, ifite ikoranabuhanga ryisumbuye ku yari yabanje. iPhone zagiye zivugururwa kuva mu 2007 ubwo hamurikwaga iPhone ya mbere kugeza mu 2023 hasohotse iPhone 15.

Harabura iminsi mike ngo iPhone 16 na yo igezwe ku isoko kuko biteganyijwe ko bitarenze Nzeri 2024 uwa mbere azaba yatangiye kuryoherwa n’ibyiza byayo nk’uko bisanzwe.

Iyi yo ntizaba isanzwe kubera ko hakozwe impinduka nyinshi, ndetse igira bimwe yongerwaho bitari bisanzwe, mu rwego rwo kurushaho korohereza abakuzi b’izi telefoni.

Tugiye kugaruka kuri bimwe bivugwa ko bizaba bigize iyi telefoni.

ChatGPT muri iPhone

Kuri ubu telefoni ya mbere ya iPhone, igiye gusohoka ikoranye ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano rya Apple rizwi nka ‘Apple Intelligence’ ariko imwe mu mikorere yayo izaba ishingiye ku rya ChatGPT, rigenzurwa n’Ikigo cya OpenAI. Iri koranabuhanga rizafasha cyane mu mikoreshereze y’uburyo bwa Siri.

Siri ikoreshwa iyo nyiri iPhone, yifashishije ijwi rye mu gusaba telefoni ye kugira icyo ikora. ChatGPT izatuma Siri igusubiza nk’umuntu [ikore neza nka ChatGPT] bitandukanye n’uko byari bisanzwe aho yagusubizaga igendeye ku byo iba yarategetswe gukora gusa.

Kohererezanya amafaranga kuri ‘bluetooth’

Ni inde wibuka ukuntu kohereza amafoto kuri za telefoni za ‘gatushi’ byagendaga? Byasabaga ko telefoni zombi muzegeranya byaba na ngombwa mukazegekeranya.

iPhone 16, izazana n’uburyo bwo kohererezanya amafaranga hegeranyijwe telefoni ebyiri. Ku babizi neza, ubu buryo burasanzwe ariko bukora gusa ku koherezanya nimero za ba nyiri telefoni, aho zihuzwa bigahita byikora ibizwi nka ‘NameDrop’. Kuri ubu bigiye kuzajya bikorwa no mu kohererezanya amafaranga.

Ubu buryo buzoroshya gahunda yo guhererekanya amafaranga kandi bikorwe bidasabye imyirondoro myinshi cyane, nk’uko ikenerwa mu bundi buryo bwinshi dusanzwe tuzi.

Siri izavugururwa

Hari ubwo najyaga mbwira Siri, ngo impamagarire umukunzi wanjye, igahita imbwira ngo “Ihangane, uwo muntu ntawe nzi.” ibi ariko ubu nizeye neza ko bizahinduka.

Ubu igihari ni uko nzajya nyisaba kumpamagarira umukunzi, nubwo yaba itamuzi ibe yambaza uwo ari we, muri make tuganire nk’aho ari ubuzima busanzwe.

Ubu Siri izajya ikora bijyanye n’ibyifuzo ibyo ari byo byose by’uyikoresha hatitawe ku kindi kintu. Umuntu azajya abasha kuyisaba gukora icyo ari cyo cyose.

Urugero; nshobora kukohereza ubutumwa nkubwira ahantu hamwe twahurira tugasangira. Ushobora guhita ubaza Siri, igihe byagufata kugira ngo uhagere uvuye aho uri, na yo itazuyaje izajya ihita igufasha yifashishije ibintu binyuranye birimo n’indangamerekezo.

Ifoto yawe irasa nabi? Humura

Twese turabizi ko iyo wafashe ifoto nziza ariko ukaza kubona hajemo nk’ikindi kintu udashaka, wumva ubabaye cyane. Vuba aha biherutse kumbaho, uretse ko nifashishije indi telefoni nkakuramo uwo muntu wari undi inyuma ubundi ifoto yanjye igacya.

Iyi telefoni nshya izazana n’uburyo bwo gukuramo ikintu mu ifoto buzwi nka ‘Clean Up’, ku buryo uzajya ubasha gukuramo ikintu cyose udashaka kiri mu ifoto.

Genmoji izagufasha kwikorera ’emojis’ zihariye

Sinzi niba nawe ari ko bikugendekera ariko njye sinjya mbasha kwandika ubutumwa ntashyizeho ‘emoji’ kuko mba ntekereza ko imfasha guha ubusobanuro bwiza icyo nshatse kuvuga.

Uretse n’ibyo ‘emoji’ zoroshya ibiganiro. Ariko se byari byakubaho ugashaka ‘emoji’ wohereza neza neza ukayibura bitewe n’uko ari nyinshi cyane?

iPhone 16, izazana n’uburyo buzwi nka ‘Genmoji’ buzaba bukoresha ikoranabuhanga rya ‘Apple Intelligence- AI’. Hamwe n’ubu buryo uzajya wifashisha amagambo yawe wifuza maze ukore emoji yawe yihariye.

Urugero ushobora kuvuga ko ndashaka emoji ifite umusatsi utukura, amenyo y’umweru, amaso yijimye, iri guseka, ukongeraho n’ibindi maze mu kanya nk’ako guhumbya iri koranabuhanga rigahita riyiguha.

Kwifashisha amaso mu gukoresha telefoni

Apple yamuritse ubu buryo bushya ubwo yatangazaga iOS 18. Iyo ugiye muri ‘settings’ za telefoni yawe, ukajya ahitwa ‘accessibility’ ni ho uzasanga ubu buryo bushya kwo kwifashisha amaso ku gukoresha iPhone yawe. Si ngombwa ko uzongera gukenera intoki.

Si ibi gusa biri kuvugwa ko bishobora kuzana na iPhone 16, kuko hari n’uburyo bwo kwifashisha satelite ikwegereye mu kohereza ubutumwa yaba SMS isanzwe cyangwa iMessage, mu gihe uzaba uri nk’ahantu ihuzanzira ‘network’ zidakora neza.

Hari kandi n’uburyo bwa ‘Smart Script’ aho umuntu azajya yifashisha ‘Apple Pencil’ agakoresha umukono we usanzwe mu kwandika ibintu runaka, washaka gusiba bimwe muri byo ugasabwa kunyuzamo imirongo myinshi maze bihite byisiba.

iPhone 16 izagufasha kwikorera imojis zihariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .