00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashusho y’Umudepite wo muri Afurika y’Epfo arimo kwikinisha yarikoroje

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 08:47
Yasuwe :

Amashusho y’umugore uyobora Inteko ishinga amategeko ya Free State muri Afurika y’Epfo yambaye ubusa arimo kwikinisha akomeje kuvugisha abantu benshi, nyuma y’aho umusore bakundanaga wo muri Nigeria ayashyiriye ku ka rubanda.

Bivugwa ko uyu mugore witwa Ntombizanele "Zanele" Beauty Sifuba yatekewe umutwe n’umusore bakundanaga wo muri Nigeria, wamubwiye ko agomba kumwishyura ibihumbi 300 by’ama-rand [asaga miliyoni 18 Frw] kugira ngo adashyira ayo mashusho hanze.

Uyu munya-Nigeria yaje gushyira hanze ayo mashusho nyuma y’aho uyu mugore yanze kumuha amafaranga yamusabaga.

Amafoto y’ubwambure bw’uyu mudepite yo yari yatangiye kujya hanze mbere gato y’uko amashusho nyir’izina ajya hanze.

Aya mashusho agaragaza uyu mudepite ari kwikinisha aryamye mu gitanda yambaye ubusa buri buri. Muri ayo mashusho, yari ari kuvugana n’undi mugabo hifashishijwe video, na we wari uri gukora nk’ibyo uwo mugore yakoraga.

Bivugwa ko atari ubwa mbere Abanya- Nigeria batekeye umutwe abantu bakomeye bo muri Afurika y’Epfo kuko ngo byigeze no kuba ku wahoze ari Meya w’Umujyi wa Mangaung.

Uwo Munya-Nigeria ngo yasabaga miliyoni imwe y’ama-rand kugira ngo adashyira hanze amashusho y’uwo meya.

Uwo mugore wari meya yanze ko yandagazwa maze yemera gutanga amafaranga agera kuri miliyoni 60 Frw kugira ngo ubwambure bwe butaza gusakara ku mbuga nkoranyambaga.

Abagabo bo muri Nigeria bakomeje gutekera umutwe abagore bo muri Afurika y'Epfo bakabafata amashusho bambaye ubusa, barangiza bakabaka amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .