00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakosa y’abagore batwite ashobora gutuma babyara abana bafite ubumuga

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 01:27
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF ritangaza ko 15% by’abatuye isi, ni ukuvuga abagera kuri miliyari imwe bafite ubumuga runaka bwaba ubwo bavukanye cyangwa ubwo bagize nyuma mu buzima. Muri bo abagera kuri miliyoni 240 ni abana.

Mu bituma umwana ashobora kuvukana ubumuga harimo n’imyitwarire ya nyina mu gihe atwite, iyi ikaba ari imwe mu mpamvu abagore batwite basabwa kwitabira gupimisha inda inshuro zagenwe kugira ngo bagirwe inama hakiri kare.

Iyo myitwarire iba irimo n’amakosa nko kunywa inzoga nyinshi nk’uko byatangajwe n’inzobere mu by’ubuvuzi rusange akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’imiryango y’abafite ubumuga mu kurwanya virus itera Sida no guteza imbere ubuzima [UPHLS], François Xavier Karangwa.

Ati "Iyo umugore utwite anyoye inzoga agasinda, yinjira mu maraso ikagenda ikagera ku rusoro (umwana uri mu nda) ikaba yamwangiza mu mutwe cyangwa no ku mubiri avukana ubumuga bwo mu mutwe cyangwa ubumuga bw’ingingo".

Uretse kunywa inzoga nyinshi Karangwa yavuze ko andi makosa ababyeyi bakora akabongerera ibyabo byo kubyara umwana ufite ubumuga ari ukubyarana n’uwo bafitanye isano ya bugufi.

Hari na none kutipimisha hakiri kare ngo abaganga babomwongerere amazi umwana abarimo mu nda kuko iyo abaye make umwana avukana ubumuga. Ikindi ni ugukoresha imiti gakondo cyangwa kunywa imiti irenze iyo umuntu yandikiwe na muganga ndetse no gukora imirimo ivunanye.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga ifite impungenge ko myaka iri imbere umubare w’abana bavukana ubumuga ushobora kuziyongera bitewe n’uko u Rwanda ruri mu bihugu bifite abaturage banywa inzoga nyinshi zirimo n’izitujuje ubuziranenge.

Nyamara bamwe mu bagore nta makuru bafite ku byerekeye ingaruka inzoga zishobora kugira ku buzima bw’umugore utwite no ku mwana uri mu nda.

Uwizeyimana Clementine wo mu Kagari ka Gitega mu Murenge wa Gitesi yabwiye IGIHE ko nta makuru afite ku bituma umwana avukana ubumuga.

Ati "Hari umwana nzi wavukanye amaboko adakora n’undi wavukanye ibibari ku munwa. Ntabwo nzi ikibitera sinzi n’icyo nakora no mbyirinde.”

Nikuze Florence, utwite inda y’amezi abiri yavuze ko anywa urwagwa kuko atazi niba byagira ingaruka ku mwana atwite.

Ati "Mbona abana bavukana ubumuga ariko ntabwo nzi ikitera. Icyo dusaba ni uko abaganga bajya batwegera bakadusobanurira ntidukomeze kwihemukira.”

Niyoganize Germaine, imboni ya Pro-Femmes Twese Hamwe mu Karere ka Karongi avuga ko abagore benshi banywa inzoga batwite babiterwa no kutamenya ingaruka zabyo.

Ati "Inzoga iri mu muco nyarwanda; kugira ngo abagore batwite bareke kunywa inzoga nyinshi birasaba kubaganiriza cyane umuntu abereka n’ingaruka zayo.”

Imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima WHO, igaragaza ko 70% by’ubumuga abana bavukana bushobora kwirindwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .