Ubwo umukino wari urangiye, Umunyamakuru Gary Lineker, asa nk’usoza gahunda y’umukino kuri BBC, yatunguwe no kumva iminota icumi amajwi y’umugore uri kuniha, yumvikana nk’uri gukora imibonano mpuzabitsina.
Amajwi yakomeje kwikina ndetse Lineker abifata nk’ibisekeje, atangira kubwira mugenzi we Alan Shearer wogezaga uwo mukino imbonankubone ko ayo majwi ari aya telefoni y’umusesenguzi Danny Murphy.
Mu makuru ya nyuma y’umukino, Lineker abajijwe uko byagenze yavuze byari bitangaje ariko binasekeje.
Yagize ati "Byatangiye ntasobanukirwa ayo majwi kuko ibintu nka biriya ubitekereza iyo ufunguye WhatsApp cyangwa ibindi. Byasakuzaga cyane ku buryo ntumvikanaga na bagenzi banjye. Byari bisekeje numvaga nta mpamvu BBC yagombaga gusaba imbabazi."
Nyuma y’umukino Lineker yanditse kuri Twitter ye yerekana n’ifoto ya telefoni bavumbuye yaturukagamo ayo majwi avuga ari uko hari umuntu uyihamagaye.
Ati "Twabonye iyi telefoni yari yatezwe inyuma mu byuma."
Ni inkuru yahise izenguruka ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Twitter. Umusore ukorera kuri YouTube witwa Daniel Jarvis uzwi nka Jarvo69 yigambye ko ari we uri inyuma yabyo.
Yagize ati "Yego ni njye uri inyuma y’amajwi mwumvise kuri BBC, twabikoze!! Amashusho arabageraho vuba."
Yahise asangiza abamukurikira kuri YouTube amashusho ari kureba umukino ndetse afite na telefoni mu ntoki agaragaza ko ari we wahamagara imwe yari itezwe muri studio. Ayo mashusho yahise arebwa n’abantu ibihumbi 20.
Si aka gashya gusa kabaye ku mugoroba kuri Stade Molineux kuko iminota 16 ya mbere y’umukino VAR ntiyakoraga, kuko umuriro waje kubura, umukino uhagarara umwanya muto.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!