Amafoto y’umugabo uri kumwe n’abo bivugwa ko ari abagore be batandatu bamutwitiye yavugishije benshi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Ugushyingo 2020 saa 02:31
Yasuwe :
0 0

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gukwirakwira amafoto y’umugabo wo muri Nigeria uzwi nka Pretty Mike, nyuma yaho yitabiriye ibirori by’inshuti ye ari kumwe n’abakobwa batandatu bivugwa ko bose yabateye inda.

Ayo mafoto yatangiye kuvugisha benshi ku Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2020, nyuma y’uko uyu mugabo n’abo bivugwa ko ari abagore be bitabiriye ubukwe bwa Williams Uchemba uzwi cyane mu ruganda rwa sinema muri Nigeria.

Uyu mugabo mu mashusho yasakaye aba agaragiwe n’abagore baba bambaye imyenda isa bigaragara ko bakuriwe, ubundi akajya imbere akagenda yinjiza buri umwe amusoma ku nda cyangwa akamuhobera akamuha ikaze.

Nyuma yo kwitabira ubu bukwe, yashyize amafoto n’amashusho kuri Instagram arangije agaragaza ko ibyabaye ari ukuri atari filime. Arangije ati “Turi kubaho mu buzima bwacu bwiza.”

Pretty Mike, muri Gashyantare uyu mwaka yabajijwe n’itangazamakuru abagore amaze gukundana nabo, mu gusubiza avuga ko umugore mwiza atari uw’umugabo umwe.

Pretty Mike yatunguranye ajyana mu bukwe bwa mugenzi we abo bivugwa ko ari abagore batandatu bamutwitiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .