Uyu mugore wahishiwe amazina ku bw’umutekano we, yasobanuye ko impamvu yatanze ikirego ari uko aya mafoto abangamiye abagore.
Umuyobozi Mukuru wa Busschaert, Lieven Busschaert, yavuze ko uku kwamamaza byari mu buryo bwo gukina no kuneneza abareba aya mafoto.
Yagize ati “Mu bisanzwe, indimu zigaragaza ibintu bibi muri sosiyete. Njye nakoze kiriya gikorwa mfite intego yo gutuma abantu baseka gusa.”
Lieven yavuze ko indimu iyo utazikonjeshe, zita umwimerere wazo bityo ibicuruzwa bivamo nabyo ntibigire umwimerere.
Yasobanuye ko yagize igitekerezo cyo gukora amafoto y’indimu ebyiri zisa neza, agamije kwerekana umwimerere wazo.
Nubwo ariko hari ababyumva kimwe n’uyu mugore watanze ikirego, hari n’abandi bumva ko amafoto yashyizwe ku modoka 10 z’iki kigo ntacyo atwaye.
Lieven yatangaje ko yakiriye ubutumwa bwinshi bwiganjemo ubw’abagore, bamubwira ko bashyigikiye ibikorwa bye kandi ko bitababangamiye.
Yagize ati “Nakiriye ubutumwa burenga 400 cyane cyane ubw’abagore, kandi bwose bwari bwiza. Hari abantu rwose batabangamiwe na kiriya gikorwa ahubwo babibona nk’ibintu binejeje kandi iyo ni yo yari intego yacu.”
Lieven yavuze ko mu gihe agitegereje igisubizo kiva mu rwego rw’igihugu rushinzwe kwakira ibirego byatanzwe ku bikorwa byo kwamamaza, yabaye apfutse uduce tumeze nk’imoko kuri aya mafoto.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!