Amafoto agaragaza urugwiro abasirikare bakiranwa nyuma y’igihe badahura n’imiryango yabo

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 17 Kamena 2020 saa 06:06
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’akazi gakomeye abasirikare baba bamazemo igihe kirekire nko mu gihe cy’urugamba cyangwa ubutumwa, batabonana n’imiryango, kongera gukandagiza ibirenge byabo mu gihugu cyababyaye no mu ngo zabo uba ari umunsi ukomeye. Ni umunsi abagize imiryango baba bategerezanyije ibyishimo, ku buryo hakorwa umunsi mukuru.

Kubona amashusho y’uwo munsi bitera amarangamutima yuje amarira ku batari bake. Kugira ngo uyu munsi ugere, benshi mu miryango y’aba basirikare baba bararaye babara amajoro ariko bakabona iminsi itavaho n’umwe kubera urukumbuzi.

Iki nicyo gituma iyo bababonye basabwa n’amarangamutima, kwihangana bikabananira bamwe bagaturika bakarira.

Uretse urukumbuzi, uyu munsi kandi aba ari uw’ibyishimo kuko abasize abana ari ibitambambuga basanga baramenye kuvuga, abasize abana ari bato bagasanga barabaye abasore n’inkumi.

Aba basirikare akenshi hari n’igihe basanga barungutse abagize umuryango bashya cyane cyane nk’igihe baba barasize abagore babo batwite.

Mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika bo bagira umunsi wihariye aho bareka imiryango y’abasirikare baba bamaze igihe mu butumwa ikajya kubakira, bikaba ibyishimo ku babonye ababo bagarutse ari bazima.

IGIHE yifashishije imbuga zitandukanye yagukusanyirije amwe mu mafoto agaragaza ibyishimo by’imiryango yongeye guhura n’ababo bari mu gisirikare.

Biba ari ibihe by'umunezero ku bana bongeye kubona ba se nyuma y'igihe kinini
Abasirikare b'abagore baba bakumbuye imiryango yabo by'agahebuzo
Rimwe na rimwe abana bajya gusanganira ba se nabo bambaye impuzankano ya gisirikare
Abasirikare baba bakumbuye gukina n'abana babo
Biba ari umunsi ukomeye ku buryo bitwaza inyandiko ziha ikaze ba se
Abana bashimishwa no kwambara ingofero zaba se
Biba ari umwanya mwiza wo guhobera abo basize
Kubera igihe kinini bamara badataha, bamwe basanganizwa impinja
Ku bakundana urukumbuzi ruba ari rwose
Biba ari ibyishimo ku bagize umuryango bose
Umwe mu basirikare b'abagore ahobera abana be nyuma y'igihe kinini atababona
Umuryango wongera kunga Ubumwe
Urukumbuzi ruba ari rwose
Hari ababa bitwaje ibyapa biriho amagambo y'urukundo n'urukumbuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .