00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amabuye yaguye muri Sahara yatanze icyizere cy’amazi ku mubumbe wa Mars

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 2 December 2024 saa 01:33
Yasuwe :

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Lausanne (UNIL) yo mu Busuwisi bafatanyije na bagenzi babo bo muri Australia, bavumbuye ibisigisigi by’amazi ku mubumbe wa Mars , ubwo bigaga ku mabuye yaturutse kuri uwo mubumbe azwi nka Martian Meteorite.

Ubushakashatsi bakoze buvuga ko ibisigisigi by’amazi byavumbuwe ari ibya kera cyane bimaze imyaka irenga miliyari 4.45. Ubu bushakashatsi bwerekana ko muri aya mabuye harimo ibuye ryitwa zircon, akaba ari ho babonye utundi tubuye twirema iyo amazi ahuye n’urutare.

Aya mabuye ya Martian Meteorite azwi ku gahimbano ka Black beauty, yavumbuwe mu 2011 mu butayu bwa Sahara. Bivugwa ko hari ibuye ryaguye ku mubumbe wa Mars rigatuma uduce tumwe tw’uwo mubumbe dukwirakwira mu isanzure. Bimwe muri ibyo bice ibyo byaguye mu butayu bwa Sahara.

Aya mabuye amaze imyaka myinshi cyane akomeje gukorerwaho ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane byinshi ku bijyanye n’umugabane wa Mars.

Mu 2013 ni bwo aya mabuye byemejwe ko yavuye ku mubumbe wa Mars, mu 2014 hemezwa ko amaze imyaka irenga miliyari 4.4, n’aho mu 2017 ubushakashatsi bwerekanye ko aya mabuye afite ibisigisigi by’amabuye akomoka kw’iruka ry’ibirunga, bivuga ko babayeyo n’ibirunga

Uyu mubumbe kuri ubu utagira amazi, ubushakashatsi bwemeza ko hashobora kuba hari amazi munsi y’ubutaka ku gasongero k’amajyepfo ya Mars nk’uko Ikigo cya Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika gishinzwe ubushakashatsi bwo mu kirere NASA cyabigaragaje mu 2018.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .