Uyu mupilote yatwaye indege ariko bigeze aho agomba kuyururutsa, neza neza mbere y’uko indege imanuka, abwira abagenzi inkuru batari biteguye kumva.
Yagize ati "Ndasaba imbabazi kuko ntafite ibyangombwa bihagije byatuma tugwa ku kibuga cy’indege cya Jackson Hole. Turasabwa guhindura icyerekezo tukajya kugwa ku kibuga kiri Salt Lake City muri Leta ya Utah. Turakomeza kubaha amakuru y’ibiri bukurikireho."
Amakuru avuga ko nyuma yo kugera kuri iki kibuga cy’indege, abagenzi bamaze isaha imwe bategereje ko umupilote ufite ibyangombwa byo kugwa ku kibuga cy’indege cya Jackson Hole aboneka, ari nabwo urugendo rwaje gusubukurwa.
Iyi ndege yagombaga kugera kuri iki kibuga saa tanu z’amanywa, ariko ihagera saa munani.
Alaska Airlines yavuze ko Abapilote bose batwaye abagenzi babo bafite ubushobozi bwo gukora ako kazi, isobanura ko ikibazo cyabayeho cyatewe n’ibibazo bya tekinike, aho kuba ibibazo by’ubushobozi buke bw’umwe mu bapilote.
Bikekwa ko umupilote wa mbere yari afite ibyangombwa byo gutwara indege mu gihe ikirere kimeze neza, yabona ikirere gihindutse akaba ari bwo afata icyemezo cyo guhindura icyerekezo cy’indege, akajya kuyigusha ahari ikirere afitiye ubushobozi bwo gutwaramo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!