Iyo Sosiyete yitwa AIR yatangaje ko iyo modoka ishobora kuguruka izajya hanze mu mpera za 2024 nyuma y’igeragezwa rimaze iminsi rikorwa.
Imodoka yayo ya mbere yiswe AIR ONE, ikoreshwa n’amashanyarazi kandi ishobora kugenda ibilometero 177 nta wundi muriro ushyizwemo. Ibarirwa ko ku isaha ishobora kugenda ibilometero 250 iri ku butumburuke bwa metero 365. Ifite imyanya ibiri.
Ifite amababa yikunja ayibashisha kuba yakwiparika cyangwa se kuba yaguruka. Yakorewe gukora ingendo z’abantu ku giti cyabo mu byerekezo bitari ibya kure cyane.
Mu gihe iyi modoka itarashyirwa ku isoko, sosiyete yayikoze yamaze kwakira abantu basaba kugura, aho ubu imodoka zasabwe ari 273. Abenshi mu bashaka izo modoka ni abakiliya bo muri Amerika.
Igiciro cyayo cyashyizwe ku bihumbi 150$ asanzwe n’ubundi ari ikiguzi cy’imodoka nziza igezweho.
Mu 2024 byitezwe ko hazagurishwa imodoka ziri hagati ya 150 na 200. Nyuma y’uwo mwaka, intego ni uko mu myaka ibiri hazaba hamaze kugurishwa nibura 5000.
Ishobora kugenda mu kirere ipima toni imwe n’ibilo 100 harimo nibura ibiro 150 by’abagenzi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!