00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AI ya Google yabeshye uwayibajije imurangira kurya urutare

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 May 2024 saa 07:36
Yasuwe :

Ikoranabuhanga rishya ry’ubwenge buremano ‘AI’rya Google ryabeshye uwashakishaga amakuru ku bijyanye n’icyo umuntu yakora kugira ubuzima bwiza, rimugira inama yo kurya urutare kuko rukungahaye ku ntungamubiri.

Umwe mu bakoresha ikoranabuhanga yifashishije AI mu gushaka amakuru ariko imugira inama yo kurya urutare kuko rukungahaye ku ntungamubiri zikenewe ngo umubiri umere neza.

Ryagize riti “Kurya urutare bishobora kuba byiza kuri wowe kuko rufite intungamubiri kandi ari ingenzi ku buzima bw’umubiri wawe.”

Si ubwa mbere hatanzwe igisubizo kitari cyo hifashishijwe AI kuko hari n’ikindi gihe yigeze itanga igisubizo ibwira umuntu ko kugira ngo mu gutunganya Pizza byihute bisaba kuvangamo kole [itumana ibintu bifatana]

Ni ibintu byagaragajwe ko AI ishobora kuba yaribeshye igendeye ku makuru y’urwenya rwigeze gushyirwa ku rubuga rukorera kuri Internet mu myaka ishize.

Ibindi AI yabajijwe ni umubare w’abaperezida b’abayisilamu Leta zunze ubumwe za Amerika zaba zaragize, igasubiza ko yagize umwe ari we Barack Hussen Obama yari umukirisitu.

Google igaragaza ko AI zitanga amakuru ya nyayo afite n’amasoko yaho ushobora gushakira amakuru yisumbuye ariko hakunze kugaragara ingero ko ishobora kwibeshya.

Ni ibintu bisaba uyikoresha kugira amakenga n’ubushishozi mu gihe akoresha amakuru atanzwe n’iri koranabuhanga kuko hari ubwo ishobora gutanga amakuru atari yo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .