Gillot wari usanzwe ari umwarimu ndetse yamaze gukusanya amafaranga ngo yubake inzu nshya, yisanze muri ba bihemu bamanitse kuri banki yo mu Bufaransa.
Mu 2020 Gillot yabonye abantu batangiye kumusanga bamwishyuza, agenzuye neza asanga umugabo batandukanye yafashe imyenda mu izina rye ariko atabizi.
Umugabo yakoraga muri banki ariko agacunga nabi amafaranga.
Aba bombi batandukanye mu mategeko mu 2015, biteganyijwe ko bagabana utwabo twose, inzu ebyiri zisigara mu biganza by’umugabo ngo zibe ingwate ku mwenda bari bahuriyeho, indi imwe iba iy’umugore ariko umugabo ntiyubahiriza isezerano bagiranye.
Christelle Gillot nyuma yaje gusanga bagisangiye imyenda, amahitamo yonyine asigaranye ari ukwishyura, agurisha inzu ye atanga n’utwo yari afite ngo ashobore kwishyura imyenda y’umugabo we kuko yari itakibashije kwishyurwa.
Mu 2024 umugabo we wakoraga muri banki yafunzwe azira kunyereza amafaranga y’abakiliya akayajyana gukina imikino y’amahirwe.
7sur7 yanditse ko nubwo umugabo yahamwe n’ibyaha agahanwa, ariko Christelle Gillot avuga ko hari icyuho mu mategeko kuko yishyujwe umwenda nk’aho ari we wawatse nyamara arengana.
Ati “Birasa nk’aho nahanwe mu mwanya w’uwakoze icyaha kandi ntacyo nakoze. Ni icyuho gikomeye mu mategeko.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!