Afurika yahozemo inkweto, ibyo kuzanwa n’abazungu ni ikinyoma cyambaye ubusa

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 2 Nyakanga 2020 saa 02:34
Yasuwe :
0 0

Inyigisho zivuga ko abanyaburayi aribo bazanye inkweto muri Afurika zamaze gucengera kugeza n’aho Abanyafurika ubwabo ariko babyemeza, nyamara zimwe mu nyandiko z’amateka y’uyu mugabane zigaragaza ko habagamo inkweto na mbere y’ivuka rya Yezu.

Iyi myumvire y’uko inkweto zageze muri Afurika kubera abanyaburayi uzayisanga no mu gitabo cya Kennett Frances na Caroline MacDonald-Hai bise ‘Ethnic Dress’ bashyize hanze mu 1999.

Muri iki gitabo aba banditsi bavuga ko nta bimenyetso bihari bigaragaza ko Afurika ya kera yabagamo inkweto kugeza mu kinyejana cya 15 ubwo uyu mugabane watangiraga gukorana ubucuruzi n’Abanyaburayi.

Aba banditsi bavuga ko Abanyafurika bagize ubwenge bwo gukora inkweto barebeye kuri izi zavaga i Burayi.

Abahanga mu mateka ya Afurika ntibemeranya n’ibiri muri iki gitabo ahubwo abenshi bagaragaza ko Abanyafurika bari bazi inkweto gusa bitandukanye n’ubu zikaba zari umwambaro w’abakomeye.

Amateka agaragaza ko kandi bamwe mu Banyafurika bahisemo gukomeza kwambara ibirenge kuko Afurika yahoze ari umugabane ugira ikirere gishyuha, bumva ko kwirirwa bazambaye bituma bashyuha cyane.

Na mbere y’ivuka rya Yezu Afurika yari ifite inkweto

Abanyamisiri bo hambere bamenyekanye cyane mu kuvumbura ibintu bitandukanye birimo n’inyandiko izwi nka Hiéroglyphe, muri ubu bwenge bwinshi bari bafite n’ubwo abanyaburayi batabivuga bari barabashije no kuvumbura inkweto.

Aba baturage bo mu Misiri biganjemo abakomeye na mbere y’umwaduko w’abazungu bambaraga inkweto zikozwe mu ruhu cyangwa iziboshye.

Uku kuri kwabaye impamo ubwo hafungurwanga imva y’umwami Tutankhamun wayoboye Misiri ahagana mu 1300 mbere y’ivuka rya Yezu bagasangamo ibisigisigi by’inkweto, icyatangaje abantu si izi nkweto ahubwo ni ubuhanga Abanyamisiri b’icyo gihe bari bafite bwo kumenya gukora urukweto rw’ikirenge cy’iburyo n’icy’ibumoso, bitandukanye n’uko Abanyaburayi bo babanje kujya bakora inkweto zidafite ikirenge runaka zagenewe ku buryo rumwe washoboraga kurwambara iburyo cyangwa ibumoso.

Uku kuvumvura inkweto si umwihariko w’abanyafurika b’amajyaruguru kuko no bwoko bw’abaturage bw’aba-Khoisan bakunze cyane kuba mu Majyepfo ya Afurika bari barabashije kuvumbura inkweto zabarindaga igihe bagiye mu bihuru.

Ndetse abahanga mu mateka banemeza ko izi nkweto zabo arizo igihe abanyaburayi bari bamaze kugera muri ibi bice baherereyeho barazivugurura bakora izitwa ‘Veldtschoen’ byavugaga ‘inkweto zo mu ishyamba’ gusa kuri ubu bazitaziriye akandi kazina bazita ‘Vellies’

Mu burengerazuba bwa Afurika mu bwoko bw’abaturage baba Hausa bo bari bafite umwihariko wo gukora inkweto zizamuye kugera mu mavi kuri uyu munsi zizwi nka ‘boots’.

Izwi nkweto bazikoraga mu ruhu ndetse bakazitakisha amababa y’inyoni zitandukanye n’ihina kugira ngo zigire amabara atandukanye.

Izi nkweto zabarindaga ubushyuye bwo mu mucanga ndetse igihe bagiye gutwara Ingamiya zikabarinda ko bagenda bikubanaho bikaba byabaca ibisebe.

Mbere y’uko Afurika itangira ubucuruzi n’abanyaburayi mu kinyejana cya 15, abaturage bo muri Bénin nabo bari bafite inkweto bambara zo mu bwoko bw’izifunguye mu gihe abo muri Cameroun bo bari bafite ubwoko bw’inkweto zikoze mu cyuma.

Mbere y’umwaduko w’abazungu, Ghana nayo ntiyari yarasigaye inyuma mu bijyanye no kwambara inkweto kuko abaturage bo mu bwoko bwa Akans bari bafite inkweto zifunguye zizwi nka Ahenema, zambarwaga cyane n’abanyacyubahiro cyangwa abandi bantu bafite inshingano z’ubuyobozi.

Ni inkweto ku ikubitiro zakorwaga mu byatsi umupira wazo ukaba ukoze mu rubaho, gusa uko imyaka yagendaga iza bagendaga bazivugurura nyuma zitangira gukorwa mu ruhu icyo gihe zihindurirwa n’izina zitwa ‘chawchaw.’

Muri iki gihugu kandi bagiraga ubundi bwoko bw’inkweto zambarwaga n’abatware zikagira umwihariko wo kuba zifite imitako y’agaciro nka zahabu.

Uretse muri ibi bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba, no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari barabashije kuvumbura inkweto na mbere y’uko abanyaburayi bagera muri Afurika.

Abaturage bo mu bwoko bwa Abaluba (batuye muri Katanga na Kasayi) bari bafite inkweto bambara zifunguye zikoze mu giti ahagana ku mano zikagira akantu kayafata kugira ngo bajye babona uko bagenda zitavuyemo.

Izi nkweto zambarwaga n’abakomeye kandi nabwo igihe bagiye mu birori bikomeye.

Nubwo inkweto zahozeho muri Afurika, amateka agaragaza ko nyuma y’umwaduko w’abazungu zarushijeho gukwirakwira ndetse zitangira kwambarwa na benshi kuko igiciro kitari gihanitse ndetse baratangiye no kumva ibyiza byazo.

Igishushanyo cya Pharaoh Rameses III kimugaragaza yambaye inkweto, bikaba ikimenyetso cy'uko zahozeho na mbere y'uko Abanyaburayi baza muri Afurika
Inkweto z'aba-Huasa bo mu burengerazuba bwa Afurika ni uku zabaga zimeze
Izi nkweto zizamuye zambarwaga muri Nigeria zikaba umwihariko w'abantu bagenda ku ngamiya
Ubu ni bumwe mu bwoko bw'inkweto abanyafurika bari barabashije kuvumbura mbere y'uko Abanyaburayi bagera muri Afurika
Izi nkweto zifite imitako ya zahabu zambarwaga n'abantu bari mu nzego nkuru z'ubuyobozi muri Ghana mbere y'umwaduko w'abanyaburayi
Izi nizo nkweto abantu bo mu bwoko bw'abaluba bambaraga mbere y'umwaduko w'abazungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .