Afurika y’Epfo: Yaketse ko yashyinguye umugabo we, nyuma y’iminsi itatu asanga yibeshye ku murambo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 5 Nyakanga 2020 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Umugore wo muri Afurika y’Epfo yapfushije umugabo azize icyorezo cya Coronavirus, ajya gushyingura hashize iminsi itatu, aza gutungurwa no kubwirwa ko habayeho ikosa, ko umurambo yahawe ngo ashyingure atari uw’umugabo we.

Nomsa Noda wahoze ari umuganga yakekaga ko yashyinguye umugabo we ku Cyumweru gishize, hashize iminsi itatu, aza gusurwa n’abantu barimo umupasiteri bamubwira ko habayeho ikosa ubwo hashyingurwaga, ko uwo yitaga ko ari umugabo we atari we ko bibeshye bagashyingura undi.

Ku wa Kane w’iki cyumweru nibwo hateguwe undi muhango wo kujya gushyingura, noneho ashyingura umugabo we wa nyawe.

Uyu mugore yavuze ko akeka ko amazina yari ku isanduku y’umuntu washyinguwe yaba yarabusanyijwe hagati y’uwo n’iy’umugabo we bombi bazize Coronavirus.

Ntabwo yari yigeze yemererwa kubera umurambo kubera amabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .