Inkuru ya BBC ivuga ko abashakashatsi basanze abo bantu barabaye ku Isi mu myaka ibarirwa hagati ya miliyoni 3,4 na miliyoni 3,7 ishize ku buryo ibyo babonye binitezweho kuba byahindura imyumvire yari isanzwe ku kijyanye n’uruhererekane mu buzima bwa muntu ku Isi hamwe n’imibereho yaranze abakurambere bacu.
Ubusanzwe abashakashatsi bajyaga bavuga ko abantu bo mu muryango wa Australopithèque bo muri Afurika, babayeho mu myaka miliyoni 2,6 ishize hagendewe ku bisigazwa byavanwe mu buvumo bwo muri Afurika y’Epfo mu gace ka Sterkfontein hafi y’umujyi wa Johanesbourg, icyakora ubu amakuru mashya yamaze kuvuga ibitandukanye n’ibyo by’umwihariko ku gihe abo bantu babereyeho.
Ibisigazwa byakoreweho ubushakashatsi, ni igice cy’amagufwa y’umutwe cyuzuye cyavumbuwe mu 1947 aho byavuzwe ko ari amagufwa y’umugore wahawe izina rya Ples akanafatwa nk’uwa kera kurusha abandi ku Isi wavumbuwe aho muri Afurika y’Epfo.
Abantu bo muri icyo gihe cye bivugwa ko babaga ari bagufi ugereranyije n’ab’uyu munsi aho umugabo yashoboraga kugira uburebure bwa metero imwe na santimetero 38 (1m38) mu gihe abagore bagiraga metero imwe na santimetero 15 (1m15).
Ubushakashatsi bushya bwavuze ko yaba amagufwa y’uyu mugore n’andi y’abo mu gihe cye yakuwe hamwe n’aye, yose agaragaza ko babayeho mbereho imyaka igera kuri miliyoni ugereranyije n’igihe cyafatwaga nk’icyo babereyeho.
Umushakashatsi w’Umufaransa, Laurent Bruxelles uri mu bakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko uruhererekane rw’inzira ya muntu yo kubaho rufatwa nk’igiti kigaba amashami, rukomeje gusa n’uruhinduka igihuru bitewe n’uko hakomeza kuvumburwa amakuru mashya atandukanye n’ayari asanzwe ariho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!