00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare batatu ba Congo bakatiwe urwo gupfa bazira guhunga M23

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ugushyingo 2022 saa 12:38
Yasuwe :

Urukiko rwa gisirikare i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatatu rwakatiye abasirikare batatu urwo gupfa, bazira kuba barahunze ubwo urugamba rwo guhangana na M23 rwari rukomeye.

Bakatiwe mu rubanza rwabereye mu ruhame mu gace ka Buhombo mu murenge wa Munigi.

Urukiko rwavuze ko guhunga kw’abo basirikare mu ntangiriro z’Ugushyingo, kwateye ubwoba abaturage bahungiye mu nkambi ya Kanyarucinya muri Teritwari ya Nyiragongo.

Abasirikare bakatiwe ni Caporal Mununu Dady, Mukendi Makadi na Capitaine Pitchen. Uyu wa nyuma we yakatiwe adahari kuko yatorotse, gusa urukiko rwasabye inzego zibishinzwe kumushakisha bwangu nk’uko Media Kivu yabitangaje.

Hari abandi basirikare batatu bakatiwe urwo gupfa bazira ubugwari no kuba bararashe amasasu menshi tariki 18 Ugushyingo muri Kanyarucinya. Icyakora, urukiko rwavuze ko igihano cyabo gihinduwemo icya burundu.

Abakatiwe bafite uburenganzira bwo kujuririra ibihano bahawe.

Aba basirikare bakatiwe urwo gupfa bazira guhunga M23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .