Abahanga mu bya siyansi bakomoka mu Buyapani ni bo bari imbere mu gushaka igisubizo kuri iki kibazo aho bamaze imyaka myinshi babikoraho ubushakashatsi.
Abashakashatsi bavuga ko igitekerezo cy’uko isanzure ryabayeho kidasobanura neza uburyo imibumbe, inyenyeri ndetse n’urusobe rw’imibumbe (Galaxy) bidukikije byabayeho.
Amatsinda atandukanye ari kubaka imashini zikoreshwa aho bubatse icyo bise ‘Neutrino’ bizeye ko ari ho bazakura ibisubizo by’iki kibazo.
Itsinda rimwe ry’Abanyamerika riri kubaka imashini munsi y’ubutaka iri muri metero 1500 bise Deep Underground Neutrino (DUNE), ndetse bavuga ko bazagera ku ntego zabo.
Umuyobozi w’uyu mushinga, Dr Jaret Heise, yavuze ko barimo kubaka imashini ndetse bari gukorana n’abashakashatsi benshi bavuye mu bice bitandukanye byo ku Isi kandi bizeye ko bizatanga umusaruro.
Yagize ati “ Turi kubaka imashini izahindura imyumvire yacu ku bijyanye n’isanzure, hazakoreshwa ibikoresho bihahije ku bufatanye n’abahanga mu bya siyansi barenga 1.400 baturutse mu bihugu 35 bifuza gusubiza ikibazo cy’impamvu turiho".
Abahanga mu bya siyansi bavuga ko ubwo isanzure ryababagaho habaye guturika kw’ibintu bibiri bingana kimwe cyitwa ‘Matter na Antimatter’ bakavuga ko iyo ibyo bintu bihuye biturika bigasakara ariko mu isanzure hakaba hagaragaramo ibigize matter gusa rero bakavuga ko bidasobanutse kuko ibigize antimatter bitagaragara.
Abahanga bavuga ko bazagaragaza uko byagenze aho bazahuza Neutrino na Antineutrino bakoze bakareba niba bizaturika bakamenya impamvu matter na Antimatter byaturitse ariko ibigize matter bikaba ari byo bigaragara mu isanzure byonyine.
Ku rundi ruhande Abayapani na bo bari gukora ubundi bushakashatsi aho bashaka kugaragaza ukuri ku byatumye isanzure ribaho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!