Abashakashatsi bari gutoza ‘robots’ kwandika ikinamico bwa mbere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kanama 2020 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’inzobere mu by’ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence) riri gukorana n’abashakashatsi bo muri Repubulika ya Tchèque kugira ngo batoze imashini muntu (robots) kwandika ikinamico bwa mbere mu mateka.

Umwe mu bari gukora ubwo bushakashatsi, Rudolf Rosa wo muri Charles University, yavuze ko itsinda rye riri gukorana n’ikigo gitegura kikanakina amakinamico Svanda Theater and the Academy of Performing Arts kugira ngo bazasohoze uwo mushinga bise THEaiTRE.

Rosa yavuze ko icyo gitekerezo bagihawe na rwiyemezamirimo witwa Tomas Studenik, nk’uburyo bwiza bwo kwizihiza imyaka ijana ishize handitswe umukino wa mbere witwa Rossum’s Universal Robots wanditswe na Josef Capek, akaba ari nawo uvugwaho kuba warakoreshejwemo bwa mbere ijambo ‘robot’.

Yagize ati “Tomas yatekereje ko byaba byiza iyo myaka yizihijwe, azana igitekerezo cyo guhindura inkuru. Mu myaka ijana ishize, umuntu yanditse kuri robots, kuki uyu munsi robots atari zo zakwandika umukino ku bantu?”

Yavuze ko ubu bari gukorana n’inzobere mu by’ubwenge bw’ubukorano, cyane cyane abagiye bigaragaza mu gutuma robots zivuga cyangwa zikandika inyandiko zifite aho zihuriye n’ubuvanganzo.

Abakora ubushakashatsi bavuze ko umukino wateguwe n’izo robots uzaba warangiye muri Mutarama 2021.

Robots ziri gutozwa kwandika ikinamico

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .