00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashakashatsi bahishuye igihe izuba rizagerera ku iherezo

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 15 Ugushyingo 2022 saa 02:31
Yasuwe :

Izuba rifatwa nk’inyenyeri igaragiwe n’imibumbe ndetse bivugwa ko ryabayeho mu myaka igera kuri miliyari 4,5 ishize biciye mu ruvange rw’ibicu, umukungugu na gaz izwi nka “nébuleuse d’hydrogène” ndetse abashakashatsi bavuga ko ibi byagombaga kongera kubaho mu yindi myaka miliyari eshanu iri imbere kuva ubwo.

Byitezwe ko izuba rizagenda rihinduka umutuku, ibice byaryo by’inyuma bizaguka izuba rikaba rinini kandi rikarushaho gukamba nk’uko bigarukwaho na 7Sur7, icyakora hakanakomozwa ku kuba mu myaka igera kuri kuri miliyari 10 iri imbere izuba rizaba ryarageze ku iherezo ryaryo rigahinduka amateka gusa.

Kurushaho kuba umutuku cyane kw’izuba hamwe no kuba rinini, ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza kurindimuka kwaryo aho bavuga ko mu bihe bya nyuma rizaba rifite agace gato cyane kakibasha kwaka ibara ry’umweru ndetse ireme ry’izuba rizaba ryaragabanutse kugeza ubwo na ka gace gato k’intimatima kazatakaza ibara ryera kagatangira gusa n’umukara.

Abashakashatsi bahumuriza ikiremwamuntu bavuga ko kidakwiye guhangayikishwa no kuzapfa kw’izuba kuko hagaragazwa ko ibyo bizabaho abantu bo baramaze gushiraho, biturutse ku mihindagurikire y’ibihe n’ibindi byago bizibasira umuntu bihereye ku gice cy’inyuma.

Kugeza ubu, abahanga bagaragaza ko uhereye none, ikiremwamuntu kigifite indi myaka igera kuri miliyari imwe yo kubaho, bashingiye ku kuba urumuri rw’izuba rwiyongera ku rugero rwa 10% buri myaka miliyari, ku buryo bizageraho inyanja zose zigakama maze isi igahinduka ubutayu butwika bitagishoboka ko umuntu yayituraho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .