Abashakashatsi babonye ibimenyetso ko hari undi mubumbe ushobora kubaho ubuzima

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Nzeri 2019 saa 12:19
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere, abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bakoze isuzuma ku mubumbe uri inyuma y’umuzenguruko w’izuba, babonayo amazi, ubushyuhe n’ubukonje bushobora gutuma ibinyabuzima bihaba.

Uyu mubumbe uzwi nka K2-18b, ukubye inshuro umunani uburemere bw’Isi. Uyu mubumbe wavumbuwe bwa mbere mu 2015, n’abahanga bo mu kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere, NASA.

Itsinda ry’ubushakashatsi ryakoresheje amakuru yo mu bubiko yakusanyijwe n’indebakure yitwa Hubble Space Telescope, hagati ya 2016 na 2017.

Abashakashatsi bavuze ko babonye ikimenyetso cy’amazi mu kirere ubwo basesenguraga amakuru babonye. Babonye kandi ibimenyetso by’ibinyabutabire bya Hydrogene na Helium mu kirere, ibintu bibiri biba mu isanzure cyane.

Kugaragara kw’amazi kuri uyu mubumbe ni umwihariko ushimishije ku bashakashatsi kuko umubumbe uri inyuma y’umuzenguruko w’izuba (exoplanet), ari ahantu ho kuba, hari ubukonje n’ubushyuhe ndetse n’amazi yatuma ikinyabuzima kihaba.

Ibyavuye mu bushakashatsi byatangajwe mu kinyamakuru Nature Astronomy kuri uyu wa Gatatu. Angelos Tsiaras, wayoboye ubu bushakashatsi avuga ko ‘Kubona amazi ari ikimenyetso simusiga kandi gishimishije cyerekana ko hari ahandi ho kuba hatari ku Isi gusa’.

Ati “Uyu ni wo mubumbe rukumbi kugeza ubu uri inyuma y’umuzenguruko w’izuba ufite ubushyuhe n’ubukonje, ufite ikirere ndetse n’amazi kuri wo”.

Umubumbe uri inyuma y’umuzenguruko w’izuba, abashakashatsi bavuga ko ushobora kuba ufite ubushyuhe n’ubukonje bimeze nk’iby’Isi.

Ku mubumbe uri inyuma y'umuzenguruko w'izuba hagaragaye ibimenyetso ko waturwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza