00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapfumu bo muri Peru baraguriye ikipe yabo izakina na Australia

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 June 2022 saa 10:11
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu, abapfumu bo muri Peru bakoze umuhango wo kuraguriza ikipe yabo y’igihugu y’umupira w’amaguru kugira ngo ibashe gutsinda Australia mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Peru na Australia zizakina kuri uyu wa Mbere aho zizaba zihatanira itike yo kwerekeza muri Qatar.

Abapfumu 13 bazwi nka shamans nibo bitabiriye umuhango wo guterekerera ikipe yabo, ku musozi uri mu murwa mukuru Lima. Bagiye bitwaje ifoto y’ikipe yabo.

Umwe mu bapfumu bitabiriye, Walter Alarcon yavuze ko bizeye intsinzi ku ikipe yabo.

Ati “Haje abapfumu 13 kuko Peru izakina na Australia ku itariki 13 Kamena, abakurambere batweretse ko Peru izakomeza mu kindi cyiciro.”

Yakomeje agira ati “Peru izaba iri muri Qatar mu gikombe cy’Isi kuko ubwo twari tumaze gukoresha imiti, twabonye amashusho y’abantu bishimye cyane.”

Imiti Walter Alarcon yavugaga ni ibyatsi bizwi nka Ayahuasca byifashishwa mu bupfumu muri Peru.

Umukino wa Australia na Peru uzabera i Doha muri Qatar. Ikipe izatsinda izahita ibona itike yo gukina igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu Ugushyingo uyu mwaka.

Abapfumu ba Peru batangaje ko abakurambere baberetse ko ikipe yabo izatsinda Australia
Abapfumu 13 nibo bitabiriye umuhango wo kuraguriza ikipe y'igihugu ya Peru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .