00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakomoka mu Buhinde bakomeje kuba ku ruhembe muri politiki z’ibihugu no mu bigo bikomeye ku Isi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 28 Ukwakira 2022 saa 07:49
Yasuwe :

Imyaka ibarirwa mu binyacumi irashize, abantu bafite inkomoko mu Buhinde biganje mu buyobozi bw’ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye ku isi, ku buryo ntawe ushidikanya ku musanzu wabo mu iterambere ryabyo.

Muri iki gihe kandi, ubwiganze bwabo mu buyobozi, bukomeje kwagukira mu bya politiki uhereye kuri Kamala Harris, Visi perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ugakomereza kuri Richi Sunak uherutse kwemezwa kuri uyu wa Mbere nka Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, n’abandi batandukanye hirya no hino ku isi.

Kamala Harris avuka ku babyeyi b’abimukira, barimo nyina, Shyamala Gopalan Harris ukomoka mu Buhinde, mu gace kitwa Tamil Nadu, aho yavuye yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1958.

Sunak we afite inkomoko ku babyeyi b’Abahinde bimukiye mu Bwongereza bakubutse muri Afurika y’Iburasirazuba mu myaka ya 1960.

Wion igaragaza andi mazina y’Abahinde bakomeye muri politiki z’ibihugu hirya no hino ku isi, nka Pravind Jugnauth, Minisitiri w’Intebe wa Mauritius kuva mu 2017. Uyu mugabo akomoka mu muryango w’Abahinde uzwi ku izina rya “Hindu Ahir.”

Aya mazina kandi arimo, Sellapan Ramanathan wabaye Minisitiri w’Intebe wa Singapore, akaba yaranabaye umugaba w’ingabo z’icyo gihugu hagati y’umwaka wa 1999 na 2011. Yatabarutse mu 2016 afite imyaka 92. Leo Varadkar na we afite inkomoko mu Buhinde, akaba yarabaye Minisitiri w’Ingabo wa Irland hagati ya 2017 na 2020 mu gihe ubu ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Umurimo muri icyo gihugu.

Harimo kandi Antonio Costa ufite inkomoko i Goa mu Buhinde, aho ubu ari we Minisitiri w’Intebe wa Portugal nyuma y’izindi nshingano yagiye ahabwa muri icyo gihugu, Mahendra Chaudhry uyoboye ishyaka rizwi nk’iry’Umurimo muri Fiji, igihugu kibarizwa ku mugabane wa Océanie.

Uretse muri politiki, hari abandi Bahinde bayoboye ibigo by’ibihangange ku isi, cyane cyane mu ikoranabuhanga, nka Sundar Pichai, Umuyobozi wa Google na Alphabet, Satya Nadella uyobora Microsoft, Parag Agrawal wayoboraga Twitter kuva mu 2021, Amrapali ’Ami’ Gan uyobora Onlyfans n’abandi batandukanye nka Shantanu Narayen, umuyobozi wa Adobe Inc. kuva mu mwaka ushize.

Mastercard na cyo ni kimwe mu bigo biyoborwa n’Umuhinde, Ajaypal Singh Banga, Nokia ikayoborwa na Rajeev Suri, mu gihe IBM iyoborwa na Arvind Krishna kuva umwaka ushize.

Rishi Sunak uherutse kuba Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza akomoka ku babyeyi bo mu Buhinde
Sundar Pichai uyobora Alphabet ni umwe mu Bahinde bari ku ruhembe rw'ibigo bikomeye
Satya Nadella ayobora Microsoft
Jayshree Ullal, uyobora ikigo cyitwa Arista Networks

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .