00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa babiri bashyize ubusugi bwabo muri cyamunara bashaka amafaranga y’ishuri

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 15 Ugushyingo 2017 saa 04:55
Yasuwe :
0 0

Abakobwa babiri, Monica w’ imyaka 20 na Lora w’imyaka 18 bo mu Buholandi baherutse kwerura ko bashaka ubagurira ubusugi ngo babashe kwishyura amafaranga y’ishuri.

Aba bakobwa biga muri kaminuza bemeye gutakaza ubusugi bwabo ku muntu wabaha amafaranga yo gukemura ibibazo bibugarije, birimo iby’amafarangay’ishuri ndetse no kwita ku miryango yabo nk’uko Daily Mail yabitangaje.

Aba bakobwa bemeye gutanga ubusugi bwabo ku muntu uzarusha abandi gutanga ifaranga ritubutse, babinyujije ku rubuga rwo mu Budage, Cinderella Escorts, rumaze kwamamara cyane ku Isi mu bijyanye no kugurisha ubusugi bw’abakobwa.

Uru rubuga rwatangaje ko aba bakobwa ari amasugi koko nyuma y’isuzuma ryakozwe n’abaganga.

Lora yavuze ko abizi ko hari abatazishimira icyemezo yafashe, ariko ngo niyo mahitamo ye.

Yagize ati “Ibi sinabikoze kubwo gushakamo inyungu gusa ahubwo ni no kwirinda kuzababazwa n’umuntu wazaza ashaka kunyangiza akansiga gutyo gusa.”

Monica we yavuze ko kuriha amafaranga y’ishuri bihenze bityo ko nta kundi yabigenza adashyize ku isoko ubusugi bwe.

Yavuze ko atitaye ku byo abandi bavuga kuko ngo umuntu ari we ukwiye gufata umwanzuro w’icyo akoresha umubiri we.

Yagize ati “Nifuza kuba ahantu twifatira umwanzuro ku cyo dukoresha imibiri yacu. Ni iby’agaciro kuri njye kugenzura umubiri wanjye. Nubwo hari benshi tutabyumva kimwe, nkeka ko aribyo byiza kandi bizamfasha gutegura ejo hazaza heza.”

Jasmin ukomoka mu Bwongereza ni we waherukaga kwishyira ku isoko muri ubu buryo, aho abantu batandukanye bakoze ipiganwa bikaza kugera ku bihumbi 100 by’amayero mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Urubuga rwa Cinderella Escorts rwinjiza akayabo k’amadolari binyuze miri iki gikorwa cyarwo cyo gutanga abakobwa b’amasugi ku buryo mu mwaka ushize Umunya-Romaniyakazi w’imyaka 18 yatanzweho akayabo ka miliyoni 2.3 z’amayero yishyuwe n’umucuruzi ukomeye utaratangajwe izina wo muri Hong Kong.

Ngo Cindrella Escorts ku mukobwa yamamaje akagurishirizwa ubusugi, isigarana 20 % y’ayishyuwe.

Jan Zakobielski washize uru rubuga yavuze ko badahatira abo bakobwa kugurisha ubusugi bwabo ahubwo ngo ba nyir’ubwite baba babihisemo.

Kwigurisha mu Budage binyuze mu cyamunara byemewe n’amategeko.

Monica (ibumoso) na Lora bashyize ubusugi bwabo muri cyamunara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .