Abajya mu Bwongereza na RwandAir bamazwe impungenge z’akato kubera guhagarara mu Bubiligi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ugushyingo 2020 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Mu Ukwakira nibwo RwandAir yasubukuye ingendo zigana mu mijyi ya Bruxelles na Londres, mu rugendo rukorwa n’indege ibanza gusiga abagenzi mu Bubiligi, igakomereza mu Bwongereza ku wa Kabiri no ku wa Gatandatu.

Mu gihe u Bwongereza buheruka gutangaza urutonde rw’ibihugu abagenzi babiturukamo batagomba kubanza kujya mu kato k’iminsi 14 kubera icyorezo cya Coronavirus, u Rwanda ruri kuri urwo rutonde ariko u Bubiligi ntiburiho.

Byatumye benshi bibaza niba indege yaturutse mu Rwanda igahagarara mu Bubiligi, umuntu uyirimo azabanza kujya mu kato nagera mu Bwongereza, harimo uwitwa Paul Charles wegereye ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, binyuze kuri Twitter, amusaba ko ayo mategeko yavugururwa.

Urubuga Simply Flying rwandika ibijyanye n’indege, rwagaragaje ko amategeko yo mu Bwongereza agaragaza neza ko umuntu uturutse ku bihugu biri kuri rwa rutonde, adasabwa kwishyira mu kato nubwo indege yarimo yaba yahagaze mu gihugu kitaruriho, bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ni igihe muri rwa rugendo bahagazemo (transit stop), nta mugenzi mushya winjiye mu ndege, nta muntu wavuye mu ndege ngo ahure n’abantu bo hanze, cyangwa igihe abantu bavuye mu ndege ariko ntibayigarukemo.

Muri ubwo buryo, byaba bivuze ko abagenzi bajya mu Bwongereza baturutse mu Rwanda, badakenera kwishyira mu kato bagezeyo kubera gusa ko indege yahagaze mu Bubiligi, cyane ko amakuru yemeza ko RwandAir ivuye mu Rwanda, isiga abagenzi i Bruxelles ariko nta bagenzi bashya ihagurukanayo ngo ibakomezanye mu Bwongereza.

Umwe mu bayobozi muri Minisiteri Ishinzwe Ubwikorezi mu Bwongereza, yaje no kwemeza ko “Abagenzi baturutse mu Rwanda badakeneye kubanza kwishyira mu kato mu gihe bubahirije amabwiriza yavuzwe haruguru.”

Gusa icyo kinyamakru kivuga ko hari ubundi buryo bushobora gutuma abantu bashyirwa mu kato, nko ku ngingo yo kuba “nta muntu wo mu ndege wasohotse ngo ahure n’abantu bo hanze”, nubwo cyagerageje kuvugisha RwandAir ariko ntibishoboke.

Mu bibazo byari bitarasubizwa harimo niba abakozi bo mu ndege za RwandAir bemerewe kuvugana n’abakozi bo ku kibuga cy’indege, no kumenya niba bashobora guhinduka hagati mu rugendo bageze mu Bubiligi, bagasimbuzwa abandi, kuko mbere y’icyorezo byakorwaga ku ngendo z’indege.

Indege za RwandAir zatangiye ingendo zihuza Kigali - Bruxelles - Londres mu kwezi gushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .