00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanga bagaragaje igice cy’ibanga cyumva kurusha ibindi byose by’umubiri

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 11 Ugushyingo 2022 saa 04:16
Yasuwe :

Kimwe mu byumviro bitanu by’umuntu, harimo uruhu aho ushobora kumva igice cy’umubiri gikozweho ariko hari ibice bizwiho kumva cyane kurusha ibindi cyane cyane igiherereye mu myanya y’ibanga y’abagore cyitwa rugongo.

Urubuga 7 Sur 7 itangaza ko ubusanzwe iki gice cyari kizwiho kuba cyumva cyane ariko nyuma ubushakashatsi bugaragaza ko cyumva kurusha uko byajyaga bitekerezwa bitewe n’udutsi duto turenga ibihumbi 10 bagisanganye; ni ukuvuga ko habonetse utundi tugera kuri 20% ugereranyije n’utwari dusanzwe tuzwi.

Ubu bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza y’Ubuvuzi na Siyansi ya Oregon buvuga ko ubusanzwe, rugongo yafatwaga nk’igice cy’izingiro ry’ibyishimo ku bagore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, bitajyaga bitekerezwa ko yaba ifite no kumva ku rugero babisanzeho.

Dr Blair Peters wayoboye akanandika ibyavuye mu bushakashatsi, yavuze ko batunguwe no gusanga agace gato nk’ako gashobora kugira udutsi turenga ibihumbi 10 mu gihe ubushakashatsi bwabanje bwagaragazaga ko ari udutsi ibihumbi umunani.

Akora ubusesenguzi, Dr Blair yanashingiye ku byo yagiye abona mu gikorwa cyo kubaga ibice by’imyanya y’ibanga inshuro zigera kuri zirindwi aho avuga ko nk’igitsinagabo kigira utwo dutsi tugera ku bihumbi bine, mu gihe rugongo yo yasanze ifite utugera ku 10 281.

Ubu bushakashatsi bwafashwe nk’intambwe itewe mu gusobanukirwa ibyerekeye ibyishimo by’igitsinagore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ariko bakanavuga ko bishobora kugira icyo bifasha mu rwego rw’ubuvuzi nk’igihe cyo kubaga iyi myanya y’ibanga hagamijwe kwihinduza igitsina.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .