Byabaye ku wa 13 Ukuboza 2024, ubwo abagore babiri bo mu muryango witwa FEMEN uharanira inyungu z’abagore, bigaragambirizaga imbere y’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye biherereye i Genève mu Busuwisi.
Aba bagore bari bambaye ubusa ku gice cyo hejuru ku buryo amabere yagaragaraga. Bari biyanditseho amagambo yamagana u Burusiya ku bw’intambara bwatangije muri Ukraine.
Mu magambo bavugaga bigaragambya harimo anenga Loni ko ntacyo iri gukora mu guhagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine, basaba ko uyu muryango wahagarika u Burusiya.
Muri uku kwigaragambya, bangije ikibumbano kiri imbere y’ibyo biro kigaruka ku bubi bw’ibisasu. Baje bafite urukero baragiharura ari nako basiga ibisa nk’irangi kuri bimwe mu bice bigize icyo kibumbano.
Nk’uko The Associate Press yabitangaje, polisi ya Genève yahise igera aho ba bagore bigaragambirizaga maze ibata muri yombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!