Tariki ya 6 Gashyantare buri mwaka, Isi yose izirikana umunsi wahariwe kurwanya gukebwa gukorerwa abagore n’abakobwa, ibizwi nka Female Genital Mutilation.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryagaragaje ko abagore n’abakobwa barenga miliyoni 230 ku Isi bakebwe bimwe mu bice by’imyanya ndangagitsina byabo abandi bikurwaho byose.
Abagore bakebwa bimwe mu bice by’imyanya ndangagitsina nta burenganzira baba batanze, ndetse nta zindi nyungu babifitemo.
Ni igikorwa gishobora guhitana uwagikorewe bitewe no kuva amaraso menshi igihe kirekire, uwagize amahirwe yo gukira agahorana ibibazo byo kurwara indwara zo mu myanya ndangagitsina kuri ibyo bice ndetse no kwihagarika akababara.
Si ibyo gusa kuko uwakebwe atabasha kunyurwa n’imibonano mpuzabitsina. Ahorana ihungabana, akagorwa no kubyara ari nako byongera impfu z’abana bapfa bavuka.
OMS igaragaza ko buri mwaka hakoreshwa arenga miliyoni 1,4 $ mu kuvura aba bagore n’abakobwa, ndetse ko mu gihe nta gikozwe ashobora kwiyongera.
Uku gukebwa gukorwa mu buryo butandukanye ariko ubuteje inkeke cyane ni aho bakata ibice byose by’inyuma ubundi bakamudoda bagasiga akanya gato kazajya gacamo inkari.
Uwakorewe iryo kebwa bisaba ko yongera kubagwa kugira ngo abashe gukora imibonano mpuzabitsina ndetse azabashe no kubyara.
Iri kebwa rikorwa ahanini bitewe n’imico y’ibihugu cyane ko ababyeyi babifata nko kurinda abana babo kwishora mu ngeso z’ubusambanyi.
OMS ivuga ko ibi bifatwa nko nko guhonyora uburenganzira bwa muntu.
OMS isaba ko hagira igikorwa mu nzego zose zirimo iz’ubuzima, uburezi, ubutabera ndetse n’izishinzwe kurengera abagore, mu kurwanya uku gukebwa gukorerwa abagore n’abakobwa.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!