00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaganga bakemanze imikoreshereze y’amaraso ‘y’imihango’ nk’amavuta yongera ubwiza

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 13 Ugushyingo 2022 saa 07:54
Yasuwe :

Ku rubuga rwa TikTok hacicikanye amashusho amaze kurebwa n’abantu benshi agaragaza ko kwisiga amaraso asohoka mu gihe abakobwa n’abagore bari mu mihango bishobora kongera ubwiza ariko abaganga bakagaragaza ko biteye inkeke.

Umwe mu bakurikirwa cyane kuri TikTok yatanze ubuhamya avuga ko yabigerageje kandi uruhu rwe rukarushaho gucya cyane.

Yagize ati “Uruhu rwanjye ntirwari rwarigeze kuba rwiza nk’uko bimeze ubu”.

Yashimangiye ko agiye kugura akantu kameze nk’agakombe azajya yifashisha mu gihe cy’imihango kakamufasha gukusanya ayo maraso kugira ngo nyuma aze kuyakoresha.

Abagore benshi bakiri bato bashamadukiye iyi nkuru, aho umwe muri bo yagize ati “Ni ingirabuzimafatizo zuzuyemo intungamubiri umwana abakeneye igihe ari mu nda, rero birumvikana ko n’uruhu rw’umubiri wanyu ruzikeneye.”

Inzobere mu by’ubuzima cyane cyane ibirebana n’indwara z’uruhu zisa n’izishidikanya kuri iyi migirire.

Ubwo yabibazwagaho n’Ikinyamakuru Shape, uwitwa Joyce Park yasobanuye ko “amaraso y’imihango ari uruvange rw’uturemangingo twa ‘épithélium’ two muri nyababyeyi tugizwe n’insoro zera n’izitukura ndetse amaraso ashobora kwandura mu buryo bworoshye akajyamo imyanda na za mikorobe, bikaba byakwangiza uruhu rwawe.”

Si uyu muganga w’indwara z’uruhu gusa wakemanze iyi migirire kuko iryo yavuze ryunzwemo na Dr Karan Rajan, Umwongereza umenyerewe mu Ishami ryo kubaga mu Bwongereza.

Uyu yavuze ko gukoresha amaraso yavuye mu mihango mu isura y’umuntu, ntaho bitaniye n’abakoresha indimu bazikuba ku ruhu rwabo bashaka kubonamo Vitamine C, amagambo yavuze asa n’ubannyega.

Yasobanuye ko “amaraso ubwayo yifitemo kwipfundika kandi n’insoro zera ubwazo zikaze ku buryo bishobora gutera uburyaryate ku ruhu.’’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .