00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba mbere baganuye umwaka mushya wa 2023, uko byari byifashe (Amafoto)

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 31 Ukuboza 2022 saa 08:11
Yasuwe :

Mu gihe habura amasaha make ngo umwaka wa 2023 ugere mu Rwanda, hari ibice bitandukanye by’isi bamaze guturitsa ibishashi ndetse amasaha menshi bayamaze baryohewe n’umwaka mushya.

Mu ishuri twize ko isi izenguruka, uko kuzenguruka kuyiha ubushobozi bwo guhinduranya amasaha, aribyo bituma i Beijing babyuka mu gitondo i Kigali hakiri igicuku, New York bakajya kurya ibya saa sita i Rubavu bari mu buriri n’ibindi.

Ibihugu bimwe na bimwe byamaze kwinjira mu mwaka mushya ariko bishimira ibyiza ubahishiye. Ibihugu byageze mu mwaka mushya mbere harimo nka Tonga, Samoa na Kiribati byinjiye mu mwaka mushya ahagana saa sita z’amanywa ku isaha ya Kigali. Nouvelle Zelande binjiye mu mwaka mushya ahagana saa sita z’amanywa n’iminota 15, hagakurikiraho ibihugu byo muri Aziya nk’u Burusiya, u Bushinwa, Hong Kong, u Buyapani, Koreya zombi n’ahandi.

Ibihugu bya nyuma biza kwinjira mu mwaka mushya nyuma harimo ibyo muri Amerika ya Ruguru n’iy’Amajyepfo.

Aya ni amwe mu mafoto agaragaza uko ibihugu bimwe byinjiye mu mwaka mushya

Ku cyambu cya Victoria muri Hong Kong bari mu binjiye mu mwaka mushya mbere y'abandi
Umujyi wa Auckland muri Nouvelle Zelande binjiye muri 2023 baturitsa ibishashi
I Bali muri Indonesia binjiye mu mwaka mushya babyina imbyino gakondo
I Seoul muri Koreya y'Epfo bahuriye hamwe ngo binjire mu mwaka mushya bari mu byishimo
Ahazwi nka East Park mu mujyi wa Huai mu Burasirazuba bw'u Bushinwa byari urwererane
I Tokyo mu Buyapani baryohewe n'umwaka mushya wa 2023
Muri Amristar mu Buhinde bari banyotewe no kwinjira mu mwaka mushya
Ibipurizo nibyo byifashishijwe mu kwinjiza aba baturage mu mwaka mushya mu mujyi wa Hyderabad mu Buhinde
Australia mu mujyi wa Sydney bahuriye hamwe bishimira umwaka mushya wa 2023
Muri Ukraine, ingabo zimaze amezi icumi ku rugamba zohererejwe impano mu mujyi wa Bakhmut mu gihe binjira mu mwaka mushya
Muri Thailand bari bategerezanyije igishyika cyinshi kwinjira mu mwaka mushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .