00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage: Bihishe mu bwiherero amasaha 27 ngo barebe ‘finale’ ya Champions League ku buntu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 June 2025 saa 12:58
Yasuwe :

Abasore babiri bo mu Bubiligi bakoresha cyane urubuga rwa TikTok, bavuze ko bamaze amasaha 27 bihishe mu bwiherero bwa Stade ya Allianz Arena i Munich mu mpera z’icyumweru gishize kugira ngo babashe kureba umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje Paris Saint-Germain na Inter de Milan ku buntu.

Neal Remmerie na Senne Haverbeke babwiye ikinyamakuru VRT News ko babashije kwinjira muri iyi stade y’i Munich umunsi umwe mbere y’umukino, ubundi bihisha mu bwiherero.

Nyuma yo gushyira ikimenyetso ku rugi kigaragaza ko ubwiherero butari gukoreshwa, aba basore bombi babugumyemo bucece mu gihe kirenga umunsi kuko abashinzwe stade bari bahari.

Remmerie yabwiye iki gitangazamakuru cyo mu Bubiligi ati “Twari dufite agakapu ko mu mugongo karimo ibiryo byoroheje [snacks], ubundi tujya kuri telefoni zacu kugira ngo amasaha yicume.”

Yakomeje agira ati “Amatara ntiyigeze azima ndetse uburyo twari twicayemo byari bigoye, yewe no gusinzira byasaga n’ibidashoboka. Mu buryo bw’imbaraga no gutekereza byari bigoye.”

Ubwo bumvaga abafana batangiye gukoresha ubwiherero ku munsi w’umukino, aba basore bombi bavuye aho bari baherereye, bakomeza muri stade imbere ahicara abantu ibihumbi 86.

Remmerie ati “Twarebanye ubushishozi umuntu ushinzwe umutekano ushobora kuba arangayeho gato. Twagiye kuri telefoni, dufite ibiryo mu ntoki, ubundi duhita twinjira, tugera muri stade.”

“PSG yatsinze ibitego 5-0 ndetse twari mu gice cy’abafana b’ikipe yatsinze. Ni wo mukino mwiza twabonye mu mateka yacu.”

Abafana barebye umukino bagombaga kwishyura hagati ya 90€ na 950€ (ni ukuvuga hagati y’ibihumbi 145 Frw na miliyoni 1,53 Frw).

Neal Remmerie na Senne Haverbeke bihishe mu bwiherero bwa Allianz Arena kugira ngo barebe umukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku buntu
Paris Saint-Germain yegukanye Igikombe cya UEFA Champions League ya 2025 itsinze Inter de Milan ibitego 5-0

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .