Ku ya 3 Nyakanga, Perezida Paul Kagame aherekejwe n’Umufasha we Jeannette Kagame ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musoni James, basuye ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Gashora ryo mu Karere ka Bugesera.
Umukuru w’Igihugu yasabye abanyeshuri kuba abakobwa babereye u Rwanda no kuba urugero rubereye abandi.
Ikigo cy’ ishuri cya Gashora Girls Academy gifite abanyeshuli 180 biga mu mwaka wa kane n’ uwa gatanu mu mashami y’ubugenge,ubutabire n’ imibare ( PCM)ubugenge , ubutabire n’ ibinyabuzima(PCB),imibare ,ubukungu n’ ubumenyi bwisi(MEG), imibare ubugenge n’ ubutabire( MPC), ikoranabuhanga, ubukungu n’imibare, Imibare, ubutabire,n’ubumenyi bw’isi (MCG)hamwe n’ ubutabire ubukungu n’ imibare(PEM). Iki kigo cyashinzwe mu mwaka wa 2011 n’Abanyamerika Susan na Charlie.
Foto:Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO