Zion Temple yatangije gahunda yo kuvana abakirisitu mu bukene no kumenyekanisha ibyo bakora

Yanditswe na Habimana James
Kuya 2 Kamena 2019 saa 03:33
Yasuwe :
0 0

Itorero Zion Temple Celebration Centre rya Apotre Dr Paul Gitwaza, ryahuje abakirisitu barimo ba barwiyemeza mirimo batandukanye, hagamijwe gushaka uko nyuma yo kumenya ijambo ry’Imana umukirisitu yakwiteza imbere, akava mu bukene.

Iri torero ryatangaje ko mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, rishyazira ku mugaragaro urubuga rwa internet aho abakirisitu bazajya bashyiraho ibyo bacuruza, bityo bibe byamenyekana kandi bigurwe.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo iri torero ryahuje abakirisitu batandukanye muri Kigali Convention Centre, hagamijwe kwigisha abantu uburyo wakora ubucuruzi kandi uri umukirisitu, uko ugomba kwakira abakiliya no gukoresha ukuri mu bucuruzi.

Pasiteri Robert Runazi wo muri Zion Temple akaba n’umujyana mu by’ubucuruzi, yavuze ko abakirisitu bahura buri munsi mu bikorwa byo gusenga, ariko nyuma nibwo Apostle Dr Gitwaza yavuze ko niba abantu bareba ibijyanye na roho ariko ko na none bafata umwanya bakaganira mu by’ubuzima busanzwe, harimo guhanga imirimo n’ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye.

Ati “Hateguwe ko haba ihuriro abantu bagahura bagahugurwa bakumva ubuhamya kandi bakamenyekanisha ibikorwa by’ubucuruzi, abakora ubucuruzi butandukanye bagenzi babo bakabimenya nk’abakirisitu basengera hamwe.”

“Twemera ko utatandukanya ubuzima busanzwe n’ubuzima bwa gikirisitu, umuntu abaho agasenga akubaha Imana ariko na none akagira ibikorwa bimuteza imbere, murabizi ko mu bucuruzi ikintu cy’ubunyangamugayo ni ikintu cy’agaciro cyane kandi ni ihame rya gikirisitu, niba abantu bahura barimo gusenga ariko uwo muntu muri kumwe ukwiye kumubona nk’umuguzi wawe.”

Ku birena n’urubuga Zion temple iteganya gutangiza, Pasiteri Robert Runazi yagize ati “Ikigiye gukurikira ni uko hazajya haba igihe abantu bahure baganire uko bakwiteza imbere nk’abacuruzi, ariko mu kumenyekanisha uko abantu bakora hatekerejwe ko hakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga, hakabaho urubuga rw’iryo huriro ku buryo uramutse ukeneye ikintu uzajya ujyaho ukibone, umuntu azajya ajyaho abone ibicuruzwa bya mugenzi we, ku itangiriro ibyo umuntu acuruza azajya abyandikisha noneho babishyire kuri uru rubuga, mu gihe ufunguye uzajya uhita ubona ibintu byinshi.”

“Ni ibintu duteganya ko bizatangira mu mpera z’ukwezi kwa Karindwi, ubu akazi gahari ni ukwandika ibyo bakora kandi bigasurwa, nyuma ayo makuru bazayashyira kuri urwo rubuga, icyo twavuga ni uko iri ari ihuriro ry’abacuruzi b’abakirisitu, ubwo birumvikana ko uwo ariwe wese w’umukirisitu yaza akaba yasaba bakareba ibyo akora ibikorwa bye bikaba byashyirwa ku rubuga, ariko ntabwo bizaba bireba abakirisitu ba Zion temple gusa.”

Rwiyemezamirimo Ola Ekman ukomoka muri Suède, yashimye iki gikorwa cya Zion Temple, abwira abitabiriye aya mahugurwa ko kugira ngo ubucuruzi butere imbere, ni uko ubanza guhinduka muri kamere, ugafata umwanzuro mu byo ukora kandi ukabijyanisha n’Imana.

Yavuze ko ikibazo gikomeye abantu bagira ari ukutamenya kwakira abantu no kubaha agaciro mu gihe bari mu bucuruzi, nyamara umukiliya ari umuntu ukomeye.

Ni igikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre
Pasiteri Robert Runazi wo muri Zion Temple akaba n’umujyanama mu by’ubucuruzi, yavuze ko abakirisitu bahura buri munsi mu bikorwa byo gusenga ariko bakwiye no kwiteza imbere
Abantu benshi bitabiriye iyi gahunda ya Zion Temple igamije kwigisha umukirisitu kuba umucuruzi mwiza
Abitabiriye ibi biganiro baganirijwe uko umukirisitu nawe yakora akiteza imbere
Zion Temple kandi yahuguye abakirisitu bayo mu kuba bamenya kuba abacuruzi beza kandi bagatera imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .