Avuga ko yahawe amakuru ko iwabo bagerageje kumuvuza mu buryo bwose badasize n’ubwa gakondo ariko biba iby’ubusa bimuviramo ubumuga, akajya agendesha amavi nyuma y’igihe kirekire aza kwiga kugenda adakambakambisha amaboko n’amavi, agera aho agendesha amaboko ariko amavi adakora hasi.
Ubu afite umugore n’abana batanu. Yarize araminuza kuko ubu afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yahawe nyuma yo gukurikirana amasomo ajyanye n’icungamutungo, akagira n’indi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na tewolojiya n’imiyoborere.
Ubuzima bwe yabweguriye Imana, akaba asengera kuri Eglise Vivante de Jésus, Kabuga, aho akorera umurimo w’ivugabutumwa no gukomeza abandi.
Mu buhamya bwe avuga ko yakuriye mu buzima butoroshye agorwa no gusanga atandukanye n’abandi, ubukene, gusekwa, kugorwa no kwakirwa mu mashuri n’ibindi.
Ati “Ndatekereza nkabyibuka, ko igihe nari mfite imyaka itandatu nibwo nabonaga inshuti zanjye, abavandimwe banjye bato, bashiki banjye na bagenzi banjye aho bakiniraga umupira w’amaguru, kwiruka, gukirana n’indi mikino nkavuga nti iyo ntagira ubumuga nari kuvamo umukinnyi mwiza wa ruhago.”
Zinda Victor avuga ko ubwo yari agejeje igihe cyo kujya kwiga hari abagiraga inama ababyeyi be zo kumujyana gusabiriza ku muhanda no kwiga kuboha cyangwa kudoda inkweto, ariko ababyeyi be babirengaho bamujyana kwiga n’ubwo na ho bitamworoheye kubera guhabwa akato n’ibindi ariko arabishobora.
Yajyaga ku ishuri akambakamba mu mukungugu no mu byondo byose bikamubangamira ariko akihangana kubera yakundaga kwiga kandi n’ababyeyi be babimushyigikiyemo cyane.
Asoje umwaka wa kabiri kuri iryo shuri, byabaye ngombwa ko ahava kuko nta mwaka wa gatatu wari uhari.
Se umubyara yaguze igare risanzwe ryo kujya rimujyana kuri iryo shuri atwawe na mubyara we ariko igihembwe cya mbere kiri hafi gusoza ikirenge cy’ibumoso kigwa mu nkingi zigare cyenda gucika ariko Imana ikinga ukuboko.
Yarwaye icyo kirenge igihe kitari gito ariko akize yihutira gusubira ku ishuri akomeza amashuri kugeza aminuje ariko anyuze mu nzira zinzitane zikomeye.
Mu 2014 ni bwo yatangiye kwandika igitabo cye agiye kumurika mu minsi iri imbere.
Avuga ko ubuzima yanyuzemo hari benshi babunyuramo bakananirwa gushikama ngo bakomeze guhangana n’ibigeragezo, bityo abona ko bikwiye gutera imbaraga abafite ubumuga n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, “cyane cyane muri ibi bihe abantu benshi bakomeje kugira agahinda gakabije no kwiyahura.”
Iki gitabo yacyise ‘The Tested Life of Unceasing Hope’ wagenekereza mu Kinyarwanda kikitwa ‘Ubuzima bwageragejwe ntibutakaze ibyiringiro’.
Muri iki gitabo agaruka cyane ku rugendo rwe rwo kubaka umuryango, dore ko ari inzozi yumvaga atazageraho bitewe n’ubumuga afite. Iyi ngingo igaruka muri pafi hafi 30 z’igitabo.
Zinda Victor ati “Kera nkiri muto hari ubwo numvise mama wanjye aganira n’undi muntu bibaza ukuntu umuntu nkanjye ashobora gushaka umugore akubaka umuryango. Ibyo byangumye mu mutwe mpora numva koko ko nta muryango nzagira.”
Nyuma akuze yagerageje gushaka umukunzi inshuro 12 zose abengwa, agatima kagatera kuri ya magambo yumvise akiri muto, ariko mu 2008 aza gushyingiranwa n’uwo bahuje ubu bakaba bamaze kubyarana abana bane n’undi umwe barera.
Zinda Victor yavuze ko “Ndumva ntishimye cyane kuba ngiye gushyira hanze igitabo papa wanjye adahari kuko yatabarutse mu myaka 26 ishize. Byari kuba byiza iyo aza kuba ahari ariko ubwo mama ahari ndacyimutuye, abavandimwe banjye n’Imana mbere na mbere.”
Iki gitabo cyarasohotse ariko kizamurikwa ku mugaragaro tariki ya 06 Ukwakira 2024, mu birori bizabera kuri Ubumwe Grand Hotel, hagati ya saa 16:00 na 19:00.
Kurikirana ikiganiro kigaruka ku buzima bwa Zinda Victor:
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!