00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimwe muri serivisi za RICA zigiye gutangirwa ku Irembo

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 9 October 2024 saa 02:22
Yasuwe :

Serivise eshatu zijyanye n’ubucuruzi z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), zigiye kujya zitangirwa ku rubuga Irembo rusanzwe rutangirwaho serivise za Leta zinyuranye.

Izo serivisi za RICA zizajya zitangirwa ku Irembo ni ukwandikisha ubucuruzi, kwaka icyangombwa cyo gukora ubucuruzi no kwandikisha aho ubucuruzi bukorerwa.

Uku kongera izo serivisi mu zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, RICA itangaza ko bigamije gufasha abakorera ubucuruzi mu Rwanda koroherwa.

Ibi bivuze ko izo serivisi zose umucuruzi azajya azisabira kuri internet bitabaye ngombwa kujya gutonda umurongo aho RICA ikorera.

Serivisi yo kwandikisha ubucuruzi muri RICA ireba abacuruza cyangwa abakora ibijyanye no gutunganya ifumbire n’imiti yica udukoko. Bazajya babanza bakorerwe isuzuma na RICA harebwe niba ibyo bakora byujuje amabwiriza y’ubuziranenge ateganywa n’icyo kigo.

Igihe iryo suzuma rizaba rirangiye neza, ikigo gikora ubwo bucuruzi nibwo kizajya gihabwa icyangombwa cy’uko cyanditswe mu Rwanda kandi cyemerewe kuhacururiza.

Kwandikisha ubwo bucuruzi binyuze ku Irembo bizajya byihuta kandi bitume n’ibicuruzwa bigera ku isoko vuba. Bizajya kandi bifasha abaturage cyane cyane abahinzi kubona ibifashisha mu buhinzi byujuje ubuziranenge bwose bugenwe.

Serivisi yo kwaka icyangombwa cyo gukora ubucuruzi yo izajya ifasha umucuruzi kuzuza ibikenewe ngo akorere mu Rwanda kandi RICA ikomeze gukurikirana ibikorwa bye ireba ko byubahiriza ibiteganyijwe byose.

Ibyo bizajya bifasha umucuruzi gukora mu buryo bukurikije amategeko ndetse n’abaturage babone serivise zinoze kubera iryo suzumwa.

Ni mu gihe serivise yo kwandikisha ahantu ubucuruzi bukorerwa yo ireba ibikorwa byo gusiga amarangi ku bintu, gupfunyika ibicuruzwa, gusana ibinyabiziga, gutunganya inyama no gukusanya amata.

Ibyo bigomba kwandikishwa muri RICA ngo harebwe niba byujuje ubuziranenge busabwa mu bijyanye n’ubuzima n’andi mabwiriza.

Nyuma y’iryo suzuma ni bwo hazajya hatangwa icyangombwa ku bakora ubwo bucuruzi.

Ibyo bizafasha ubwo bucuruzi gukorwa mu buryo butangiza ubuzima ndetse n’abaturage bungukire mu kugura ibicuruzwa na serivise byujuje ubuziranenge.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .