Ibyo bishingira ahanini ku bikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, ahanini bishingiye ku kubaka icyizere no ku bufasha ziha abaturage bari mu kaga aho ziri kubungabunga amahoro.
Urugero ni imyitozo Ingabo z’u Rwanda ziha abakobwa bo mu Mujyi wa Malakal.
Ni abakobwa bahawe imyitozo ibafasha kwitabara mu gihe bahuye n’umugizi wa nabi, kandi hafi yabo nta muntu uhari wo kubatabara. Impamvu y’iyi myitozo, ni uko mu buzima busanzwe, abana bo muri aka gace, cyane ab’abakobwa, bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ni imyitozo bahabwa n’abasirikare b’u Rwanda b’abakobwa, bakabigisha amayeri amwe n’amwe bakwifashisha bitabara mu gihe bibaye ngombwa. Ubwo berekanaga ubumenyi bamaze kugira, berekanye n’uburyo bashobora kubukoresha, binyuze mu mukino muto bakinnye.
Kimwe mu byo aba bana bishimira bungutse muri iyi myitozo, ni ukwigirira icyizere, kuko ubu babasha kugenda isaha iyo ari yo yose, nta nkomyi.
Sabouk Mia, ni umwana w’umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko. Yiga mu mwaka wa munani wa w’amashuri yisumbuye. Afite indoto zo kuzaba umunyamategeko, nka kimwe kizamufasha mu buzima bwe.
Ati “Imyitozo duhabwa icyo igamije, ni uko mu gihe hari umugizi wa nabi ugusagariye mu muhanda cyangwa se ahandi, tugomba kwirwanaho ubwacu. Rero, mu gihe ukoze iyo myitozo yose, ubasha kwirwanaho mu gihe nta muntu uhari wo kugutabara, ukitabara.”
Mia yavuze ko iyo myitozo bamaze ibyumweru bibiri bayihabwa. Ati “Hashize ibyumweru bibiri dutangiye, twabonye ko ari byiza, batwigisha ibintu byiza ku buryo niba hari ikintu kibaye kuri twebwe, tubasha kwirwanaho. Icyo twavuga, ni ugushimira abadufashije.”
“Iminsi yose nahawe iyi myitozo, nari nishimye, byaranshimishije kuko ntaho twashoboraga kubakura. Ubwo bazaga, batwigishije ibyo bintu byose none ubu turanyuzwe, turashaka kubasaba ko bakomeza, turashaka kugumana na bo, tugumane mu mahoro nk’inshuti n’abavandimwe.”
Umuyobozi w’Ishuri aba bakobwa bigamo, Sol Deing, yavuze ko iyi myitozo izafasha aba bakobwa, atari iyo kwifashisha mu rugo iwabo, ahubwo ari ibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ati “Dufite iminsi ine yo kwitoza ibijyanye no kwirwanaho ku banyeshuri bacu b’abakobwa. Impamvu ni uko hano muri Malakal, twari dufite ibibazo byinshi byabangamiraga abakobwa, ku buryo biba ngombwa ko bagomba kwirwanaho yaba mu masaha ya nyuma ya Saa Sita cyangwa se amasaha y’ijoro. Rero iyi myitozo izabafasha mu bihe biri imbere n’ubu turi kuyikora kuko ni ingenzi kuri bo.”
Abakobwa nibura 125 ni bo bamaze guhabwa iyi myitozo. Iyo irangiye, nta n’umwe uba ushaka gutaha, baba basabana n’Ingabo z’u Rwanda, bagafatana amafoto nta n’umwe ushaka ko batandukana.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko nibura mu mezi atandatu, abakobwa barenga 300 bo muri ibi bice bahura n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ni ihohoterwa riba rishingiye ahanini ku bwumvikane buke hagati y’amoko, cyane cyane atatu akomeye muri 63 aba muri iki gihugu ari yo aba Dinka, Nuer n’aba-Shuluk.
Usibye aba bakobwa bahabwa iyi myitozo, Ingabo z’u Rwanda zifasha abaturage mu bikorwa byo kwita ku buzima. Zisura inshuro nyinshi inkambi ya Malakal, zigaha abaturage imiti n’ibindi.
Umuturage mu nkambi ya Malakal witwa Boris yagize ati “ Mu by’ukuri, ku bijyanye n’Ingabo z’u Rwanda, turazishimira cyane. Tugirana na zo ibiganiro byiza ndetse n’ubu tuvugana, dufitanye umukino uyu munsi. Ni ukubaka umubano mwiza, dukina na bo mu nkambi, ndetse rimwe na rimwe tuza mu kigo cyazo tugakina umupira w’amaguru. Ni umubano mwiza. Tubabona buri gihe bari ku burinzi, bivuze ko baha uburinzi buboneye abaturage bari mu nkambi.”
Ku wa Gatatu, Ingabo z’u Rwanda zakinnye umukino wa gishuti n’abaturage bo mu nkambi ya Malakal. Urebye ukuntu uba wateguwe, uba urimo uguhangana no guhigana ku mpande zombi cyane ko aba baturage bafite ikipe ikomeye buri gihe bajya mu kibuga bashaka gutsinda.
Umukino wari warabanje, bari baratsinze Ingabo z’u Rwanda ibitego bine ku busa, mu mukino wo ku wa Gatatu biba kimwe kuri kimwe.
Mu ndwara zikunze kugaragara muri iyi nkambi, harimo iza malaria, indwara z’ubuhumekero, umuvuduko w’amaraso n’izindi. Imiti Ingabo z’u Rwanda zikunda gutwara ni iy’izo ndwara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!